CP John Bosco Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje Umuvugizi mushya wayo, ari we ACP Boniface Rutikanga, usimbuye CP John Bosco Kabera wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano.

Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yanahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi.

Nk’uko tubikesha itangazo rya Polisi y’u Rwanda, ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, rigira riti “ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda.”

ACP Boniface Rutikanga asimbuye CP John Bosco Kabera wari wagizwe Umuvugizi wa Poliri y’u Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira 2018.

CP John Bosco Kabera wari ugiye kuzuza imyaka itanu ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yari yagiyeho muri uwo mwaka wa 2018 asimbuye CP Theos Badege.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *