Cristiano Ronaldo agarutse aho amateka ye yatangiriye,Ibyishimo Old Trafford!ibyishimo kubafana ba Manchester United

Cristiano Ronaldo wari usigaje umwaka umwe mu ikipe ya Juventus,  byamaze gutangazwa ko yamaze kumvikana n’ikipe yatangiriyeho gukora amateka  Manchester United yagezemo 2003 akayivamo 2009 agiye muri Real Madrid batandukanye 2018 ajya mu Butaliyani .

N’ibyishimo bidasanzwe i Manchester ko ngera kwakira uyu rutahizamu w’ibihe byose wanahavuye nubundi akunzwe ,akaba agiye kongera kuhagaruka agikunzwe.

Manchester Ibinyujije ku mbuga zayo, iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester yemeje ko yamaze kumvikana na Juventus kuba yagura Cristiano Ronaldo.

Manchester  yanemeje ko n’ibirebana no kuvugana n’umukinnyi ku giti cye byamaze kugenda neza.

Kurukutwa rwiy’ikipe bahise bacishaho ubutumwa buha ikaze rutahizamu Cristiano Ronaldo wabafashije gukora amateka ubwo batwaraga igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’iburayi cya Champions League cya 2008.

Inkuru zimaze iminsi zicicikana ko agiye gusinya muri  Manchester City akaba ari nayo yamwifuje mbere none birangiye ayiteye umugongo.Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, uyu mukinnyi w’imyaka 36 yagiye ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe cya Continassa, akaba yahamaze isaha n’igice asezera abakinnyi mbere y’uko batangira imyitozo.

Uyu rutahizamu avuye muri Juventus ayitsindiye ibitego 101 mu mikino 134, batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona, igikombe cya Copa Italia ndetse na bibiri bya Super Cup.

Cristiano Ronaldo yaciwe amande na Uefa kubera uko yishimiye igitego - BBC News Gahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *