Cristiano Ronaldo bigoranye yafashije Manchester United gutsinda Atalanta muri Champions League (AMAFOTO)

Cristiano Ronaldo,yongeye gushimangira ko ari umwami wa UEFA Champions League ubwo yafashaga ikipe ye ya Manchester United gutsinda Atalanta ibitego 3-2 .

Atalanta  yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyinjijwe na Mario Pasalić ku mupira wari uhinduwe na Davide Zappacosita.

Manchester United yashakaga kwishyura, nuko ku munota wa 29, Atalanta yabonye koruneri yatewe na Koopmeiners, umupira ushyirwa mu izamu na Merih Demiral n’umutwe.

Manchester United  yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 52 cyinjijwe na Marcus Rashford

Manchester United yakomeje  gusatira, nuko ibona igitego cya kabiri cyo kwishyura ku munota wa 74, cyinjijwe na Kapiteni wayo, Harry Maguire.

Cristiano Ronaldo wakinaga umukino wa 300 muri Manchester United niwe watsinze igitego cyahesheje intsinzi United ku munota wa 81,yatsindishije umutwe ku mupira mwiza cyane yahawe na Luke Shaw.

Nyuma y’umukino,Cristiano Ronaldo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagizati “Yego! Theatre of Dreams yahiye!Turacyahari! .Turi Manchester United kandi ntituzigera ducogora! Iyi ni Old Trafford!.

Uko yose yagenze kuri uyu wa Gatatu:

Itsinda E

FC Barcelone 1-0 Dynamo Kyiv
Benfica 0-4 Bayern Munich

Itsinda F

Manchester United 3-2 Atalanta
Young Boys 1-4 Villarreal

Itsinda G

FC Salzburg 3-1 Wolfsburg
Lille 0-0 Seville C.F

Itsinda H

Chelsea 4-0 Malmö
Zenit St Petersburg 0-1 Juventus

Manchester United vs. Atalanta score: Cristiano Ronaldo caps stunning comeback at Old Trafford - CBSSports.com

Manchester United 3-2 Atalanta: Goals and highlights - Champions League 21/22 | Marca

Manchester United vs Atalanta live score and result updates: Champions League latest as Ronaldo scores in 3-2 comeback - The Athletic

 

Manchester United vs Atalanta: Predicted line-ups, kick off time, how and where to watch on TV and online | Marca

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *