Cristiano Ronaldo yabwiye amagambo akomeye umutoza we Ole Gunnar Solskjaer batameranye neza

 Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United yabwiye umutoza we Ole Gunnar Solskjaer ko atari umukinnyi wo kwicara ku ntebe y’abasimbura.

Cristiano Ronald yatangaje ibi   nyuma yo kumubanza ku ntebe y’abasimbura mu mukino baheruka kunganya na Everton igitego 1-1.

Ronaldo yamubwiye ati: Meze neza kandi nkwiriye gutangira mu kibuga buri mukino wa Premier League.

Amakuru atangwa n’uri hafi ya manchester  United yagize ati: “Ronaldo yababajwe cyane no kuba yarabanje ku ntebe.

“Ole yakekaga ko ananiwe nyuma y’umukino wa Villarreal, bityo ahitamo kumushyiramo hakiri kare mu gice cya kabiri.

Ariko Cristiano yamubwiye ko azamubwira igihe atameze neza kandi ko ashaka gukina muri buri mukino wa shampiyona.

Yamubwiye kandi ko yaje hano gutwara ibikombe kandi ko United igomba gukinisha abakinnyi babo bakomeye mu mikino yose.”

Cristiano Ronaldo dropped to subs' bench for Man Utd's game with Everton with Pogba and Sancho also left outSolskjaer yabanje Ronaldo ku ntebe y’abasimbura mu mukino baheruka kunganya na Everton

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *