Cristiano Ronaldo yatangiranye ibitego 2 mu mukino we wambere muri Manchester United(AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu, Manchester United yari yakiriye Newcastle United mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League.

Benshi bari biteze kureba uyu mukino kubera igihangange Christiano Ronaldo,ubwo yari agiye gukina umukino we wambere aho agarukiye muri Manchester United.

Manchester United, mu gice cya mbere yihariye umukino ariko ntaburyo budasanzwe bwo kubona igitego bwabonetse .

Igice cyambere cy’umukino kiri hafi kurangira ku munota wa 47 Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya mbere ku makosa y’umunyezamu Freddie Woodman utakomeje umupira wari utewe mu izamu na Mason Greenwood.

Newcastle United mu gice cya kabiri yaje kubona igitego cyo kwishyura yatsindiwe na Javier Manquillo ku mu nota wa 56 ku mupira yahawe na Allan Saint-Maximin wagoye Raphaël Varane.

ku munota wa 62 w’umukino Christiano Ronaldo yongeye gutanga ibyishimo ku bafana ba Manchester United aho yabahagurukije atsinda igitego cya 2 ku mupira yanyujije hagati y’amaguru y’umunyezamu wa Newcastle nyuma yo guherezwa neza na Luke Shaw.

Ku munota wa 80 Bruno Fernandes yaje kubona ikindi gitego cya 3 kubufatanye na Paul Pogba ubwo bahererekanyaga umupira bikarangira uvuyemo igitego.

Jesse Lingard yatsinze igitego cya 4  mu minota y’inyongera, na we aherejwe na Pogba umaze gutanga imipira irindwi ivamo ibitego mu mikino ine imaze gukinwa.

Ubugubu Manchester United iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10 aho umukino utaha izahura na West Ham United murugo kwa West Ham United.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *