Cyera kabaye abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda bongeye kwemererwa kujya ku bibuga

Nyuma y’umwaka urenga cyera kabaye Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera ikifuzo cy’abakunzi b’umupira w’amaguru kureka bakongera kwinjira mu ma stade mu mikino iri mu kwezi gutaha yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje imyeteguro y’imikino ibiri iyitegereje, aho umukino wa mbere uzaba ku tariki ya 1 Nzeri u Rwanda rukazakina na Mari bagakinira mu gihugu cya Maroc naho umukino wa kabiri ukazaba ku itariki ya 5 Nzeri  hano mu Rwanda aho uRwanda ruzakira igihugu cya Kenya ni mu mikino y’ijonjora rya kabiri yo gushaka itike y;igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022

Nyuma y’igihe kirekire abafana batagera ku ma stade gufana amakipe y’abo dore ko baherukaga muri Stade mu buryo bwemewe muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2019-20, MINSPORTS ikaba yamaze kwemerera FERWAFA kuzakira abafana nk’uko Minisitiri, Aurore Mimosa yabitangarije RTV.

Ati “Twagiye tubona ubusane bw’amafederasiyo, na FERWAFA twabonye ububasabe bwabo tubwigaho, ariko inama twabagiriye cyangwa igisibuzo twabahaye ni uko abafana bazaba bahari, abafana bemerewe kubera ko ingamba twashyizeho, zituma Abanyarwanda tubarinda, turinda umutekano wabo cyane cyane n’ubuzima bwabo”

Ministiri wa Sport yatangaje ko ubu hagiye kurebwa uburyo byazakorwamo ku buryo nta muntu ushobora kuzabyanduriramo cyangwa ngo yanduze abandi.

Ati “ibyo byaremejwe ariko tugomba gushyiraho izo ngamba ariko tuziganiriyeho nabo, ese harajyamo abafana bangana gute? Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo, urugero nko muri Kigali Arena barakoresha e-ticketing, uburyo bw’ikoranabuhanga”

“Ese kuri Stade Regional tuzakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (online), niba buhari abe ari bwo dukoresha, twirinde ikintu cyose cyatuma umuntu yandura kuko warakingiwe ntibivuze ko utakwandura cyangwa ngo wanduze.”

Aba bafana ariko ngo bakaba barebana n’amarushanwa mpuzamahanga, mu gihe n’imikino y’imbere mu gihugu izaba isubukuwe, nabwo bazongera basabe ko bakwemererwa abafana bakinjira.

Tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo abafana b’umupira w’amaguru baherukaga muri Stade, ni wo munsi umuntu wa mbere wanduye Corona mu Rwanda yabonetse.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *