Cyuma hassan ufite shene ya youtube yitwa Ishema tv yakatiwe imyaka 7.

Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan yakatiwe n’Urukiko Rukuru igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw .

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.

Ubwo yafatwaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo. Icyo gihe byavuzwe ko “yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba”.

Icyo gihe yarafunzwe ariko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru.

Urukiko Rukuru rwavuze ko ibyangombwa by’itangazamakuru yakoreshaga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rwagaragaje ko rutabyemera kandi ko rutamufata nk’umunyamakuru.

Amakarita yafatanywe Urukiko rwemeje ko aranga Ishema TV, Shene ye ya Youtube, kandi ko yanditswe muri RDB nk’ikigo gusa ariko uru rwego rushinzwe iterambere rukaba rudatanga uburenganzira ko uwarwanditsemo akora itangazamakuru byemewe.

Rwavuze ko kuba yari afite ikigo cyitwa Ishema cyanditswe mu Rwanda, bitamuha uburenganzira bwo kwitwa umunyamakuru ngo akore itangazamakuru mu buryo bw’umwuga.

Mu kwiregura, Cyuma yavuze ko hari ibigo yakoreye bizwi birimo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, mu ishami ryacyo rya Musanze, urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko bidahuye n’ibyo aregwa.

Urubanza rwe mu bujurire rwaburanishijwe bwa mbere mu Ukwakira 2021.

Urukiko rwategetse ko ahita afatwa agafungwa kandi agatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *