Dj Pius yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’irushanwa ‘Talented Africa’ rizahemba ibihumbi 70$

The International Music Academy’ n’ishuri mpuzamahanga ‘riherereye mu mujyi wa Durban ho muri Afurika y’Epfo, ryateguye irushanwa ryo gushakisha abanyempano batandukanye bari guhatanira ibihumbi 70$ arengaho gato miliyoni 70Frw.

iri shuri nyuma yuko riteguye iri rushanwa rya kurikijeho gushaka abazaba bagize akanama nkemurampaka hakaba hagaragayemo umunyarwanda ariwe Dj Pius usanzwe ari DJ ,ndetse n’umuhanzi kuko amaze kugira indirimbo nyinshi zakunzwe ntabantu harimo,Agatako,Ribuyu,Ubushyuhe,play it again nizindi zitandukanye zagiye zikundwa.

Dj Pius kandi akaba azafatanya nabandi barimo ,Albert Nyathi wo muri Zimbabwe na Zahara wo muri Afurika y’Epfo.

Anthony Kabugo umuyobozi wa ‘The International Music ‘ niwe watangaje iri rushanwa ryo gushakisha abanyempano ryatangijwe n’Academy’,  Nyanzi akaba umuhanzi wo muri Uganda ukorera umuziki we muri Afurika y’Epfo.

Mu byiciro bizarebwaho muri iri rushanwa harimo umuziki, abanyabukorikori,ababyinnyi, abanyarwenya n’abasizi.

Mu cyumweru cya kabiri cy’Ukwakira nibwo abagize akanama nkemurampaka bazatoranya 20 ba mbere muri buri karere ka Afurika.

Nyuma aba 20 bazatoranywamo 10 birangire hasigayemo batanu bazajya mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa. 20 bazatoranywa bazishyurirwa itike y’indege n’icumbi muri Afurika y’Epfo kuko ariho irushanwa nyir’izina rizabera.

B2C Entertainment features Rwanda's DJ Pius on 'Sugar'

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *