Donald Trump arashinjwa  ibyaha byo gukoresha umugore w’abandi imibonano mpuza bitsina kugahato. Dore aho byaturutse.

Umugore w’ imyaka igera kuri  78 y’ amavuko arashinja uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump ibyaha birimo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ngo ibi byabaye mu myaka isaga 27 ishize.

Uyu mukecuru witwa Carroll ararega uyu wahoze ari Perezida Trump kugira uruhare mu byaha birimo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato

Uyu E Jeana Carrol bivugwa ko asanzwe ari umwanditsi w’ ibitabo urega Donald Trump kumukorera ibyaha birimo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato byabaye mu myaka ya 1990.

Uyu mugore w’imyaka 78 avuga ko ibi byabereye i New York muri imwe mu nzu z’imiturirwa amusanze mu cyumba cyo guhinduriramo imyenda mu myaka 27 ishize.

Kurundi ruhande uregwa Donald Trump avuga ko ibi byaha byose nta na kimwe yemera , ndetse akavuga ko atigeze na rimwe ahura n’uyu mugore.

Abunganira Carroll bo bamaze kujurira no gusaba ko Trump w’imyaka 76 ngo agomba kuryozwa ibyo yakoze.

  I foto yafashwe mu 1987 yerekana Carroll (uwa kabiri ibumoso) mu birori yahuriyemo na Donald Trump (uwa mbere ibumoso wateye ibitugu gafotozi)

Aya masanganya yose aje uyu mugabo amaze igihe gito atangaje ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya USA mu matora ateganyijwe 2024.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *