Dore akamaro ko guhekenya shikarete ku buzima bwa muntu

Shikarete (chewing gum) ushobora kwibaza ko ari ya vuba, nyamara yatangiye kuribwa kuva cyera cyane mu myaka 6,000 ishize, uretse ko itari imeze nkuko tuyizi ubu. Iz’ubu zongerwamo isukari n’ibindi bituma ziryohera, gusa uburyo ziribwa ni bumwe, zose ni uguhekenya, ukamira amacandwe kugeza igihe ishiriyemo uburyohe, ukayijugunya.

Nubwo akenshi, shikarete zikunda kwitirirwa abakiri bato, ariko burya zigira akamaro ku buzima, kandi uko waba ungana kose zakugirira akamaro.

Habaho ubwoko butandukanye bwa shikarete, izo tugiye kwibandaho hano ni izitabonekamo isukari, kuko akenshi arizo zitangiza amenyo kandi zirimo peppermint cg ubundi bwoko bwa mint.

Akamaro ko guhekenya shikarete ku buzima
  1. Zirwanya impumuro mbi mu kanwa

Indwara yo kunuka mu kanwa (halitosis), kuba wariye ibitunguru cg tungurusumu cg se wanyoye inzoga byose bishobora gutuma ugira umwuka mubi mu kanwa, kuzihekenya bifasha kurwanya iyi mpumuro mbi.

Shikarete zitarimo isukari (sugar-free chewing gum) zifasha guhumuza mu kanwa no gukesha amenyo, binyuze mu gukora amacandwe menshi afasha kurwanya bagiteri zishobora gutera iyo mpumuro mbi.

Ubutaha niwumva uri kunuka mu kanwa, uzahekenye shikarete; izigizwe na mint cg cinnamon nizo zizagufasha cyane.

  1. Zifasha gukomeza kugira mu kanwa heza

Guhekenya shikarete ni ingenzi cyane mu gutuma mu kanwa hawe hahora hasa neza.

Uko uhekenya, niko byongera ikorwa ry’amacandwe, bityo bigafasha kugabanya aside yo mu kanwa no gukuramo imyanda. Ibi bifasha amenyo gukomera, kuyarinda gucukuka no kurinda ishinya korohera cyane.

  1. Zifasha kurinda aside nyinshi mu gifu

Ku bantu bakunda kugira ikibazo cy’aside nyinshi mu gifu n’ikirungurira, guhekenya shikarete ni umuti mwiza wo kubirwanya.

Uko uhekenya, niko byongera ikorwa ry’amacandwe; agafasha nayo kugabanya aside ku buryo bwihuse, kuko ubwayo ni base (alkaline agent).

Niba ukunda kugira ikibazo cyo kugaruka kw’aside, ushobora guhekenya shikarete nyuma yo kurya. Bikaba byiza uriye izitarimo isukari kandi zitabonekamo mint.

  1. Zigabanya stress

Stress igira ingaruka mbi ku buzima bwawe yaba mu mutwe ndetse no ku mubiri. Bumwe mu buryo bwiza bwo kuyirwanya ni uguhekenya shikarete.

Uko uhekenya bifasha kugabanya urugero rwa cortisol mu mubiri, umusemburo utera stress. Zifasha kandi no kurwanya kudatuza.

  1. Zifasha kugabanya ibiro

Ushobora kuba utangaye, wibaza ukuntu shikarete zafasha gutakaza ibiro.

Uko bigenda, ni uko iyo uri guhekenya shikarete bishobora kugabanya kugira inzara, bigatuma urya bike. Bifasha kandi kutumva ushaka cyane ibiryo birimo isukari, ibi byo kurya biza ku mwanya wa mbere mu byongera ibiro.

Ni byiza kurya shikarete zibonekamo peppermint mu gihe wifuza kugabanya ibiro kuko zigabanya ubushake bwo kurya cyane kandi zikakurinda gusonza kenshi.

  1. Zituma wita cyane kubyo uri gukora (zongera concentration)

Guhekenya shikarete bifasha kongera kwita cyane ku mirimo uri gukora, burya kandi zinafasha kwibuka no gutekereza cyane.

Uko ugenda uhekenya niko amaraso agera ku bwonko yiyongera, ibi bikongera umwuka mwiza ugera ku bwonko, bityo bugakora cyane, bukibuka kandi bugatekereza vuba cyane.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru British Journal of Pyschology bwagaragaje ko guhekenya shikarete bishobora kugufasha gukora umurimo neza igihe kirekire imirimo isaba gutekereza cyane.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *