Dore Amakosa 7 akunze gukorwa mu mirire nuko wayakosora

Dusoma ibitabo bivuga ku mirire, tugura imbuto zikungahaye kuri vitamin n’izindi ntungamubiri, ndetse tuzi no gusoma ibiri ku icupa cyangwa ipaki y’ibyo kurya bipfunyitse, tukamenya ibibigize. Muri make, dusobanukiwe neza ibijyanye n’imirire.

Ese koko ni byo? Oya peee. Hari amakosa tujya dukora ku bijyanye n’imirire, rimwe na rimwe kubera kudasobanukirwa neza, ubundi bigaterwa no kutabanza kwiyumvisha neza uko ikintu gisobanuye.

Hano twaguteguriye amakosa agera muri 7 akorwa kenshi, tunagushyiriraho uburyo watangira kuyakosora kugirango noneho, imirire yawe ibe inogeye.

1. Gufata inyongera nyinshi

Hari abantu benshi batazi ko no gufata ibinini bya vitamin ari ugufata inyongera. Burya ubusanzwe twakazibonye zivuye mu byo kurya. Si ibyo gusa kuko gufata inyongera bihungabanya imikorere myiza y’umubiri. Vitamin akenshi zikunze gufatwa nk’inyongera ni Vitamin A,Vitamin C (thiamine) na vitamin za B (B complexe), na Vitamin B9 ku bagore batwite. Si vitamin gusa zijya zifatwa nk’inyongera kuko hari n’imyunyungugu ifatwa nk’inyongera. Aha twavuga ubutare (fer/iron) na Calcium. Ndetse ubu hanakoreshwa inyongera zongera ingufu, izitera akanyabugabo mu buriri, izongera ububobere ku bagore, n’ibindi byinshi ushobora gusanga ahacururizwa imiti cyangwa inyongera (food supplements).

Gufata inyongera nyinshi bituma uturemangingo tutabasha gushwanyaguza neza izo ntungamubiri bityo kukurinda indwara bikagabanyuka.

Umwanzuro: Uretse mu gihe gusa bitegetswe na muganga, ntabwo ukwiye gukoresha ibinini by’inyongera ku biryo wariye. Wibukeko na bamwe babicuruza (kuri ubu bariyongereye) akenshi baba badasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima.

2.Kudakora siporo

Nubwo iyo tuvuze imirire hahita humvikana ibiryo n’ibyo kunywa, nyamara binareba uko umubiri ukoresha ibyo biryo, ari ho siporo igirira uruhare.

Mu gihe udakora siporo ihagije ntabwo umubiri wawe ubasha gukora neza no gukoresha ibyawinjiyemo. Ni nkuko wafata ikaramu ariko ntiwandike. Nubwo ukurebera kure yagirango uri kwandika, nyamara urebeye hafi azasanga urupapuro rwera. Rero kurya gusa ntukoreshe umubiri, ingaruka nyinshi zizaza.

Umwanzuro: Kora imyitozo ngororamubiri, ubigire akamenyero. Kandi aho gukora siporo nyinshi mu gihe kimwe, wakora nkeya buri munsi. Niba kandi wibagiwe cyangwa wasimbutse umunsi, wikora inshuro 2 ahubwo aho wibukiye, kora siporo igushobokera aho ngaho.

3. Kwizera ibyo usoma byose ko ari ukuri ku bijyanye n’imirire

Ubu kubera abantu benshi bamaze kumenya ingaruka z’umubyibuho, basigaye birukira hirya no hino mu binyamakuru byaba ibyandika, ibyo kuri interineti, bashaka amakuru y’icyo bakora. Kuba umuntu yanditse ibijyanye n’imirire ntibihita bimugira inzobere mu mirire.

Niba uguze igitabo, cyangwa uri gusoma inkuru runaka yanditswe n’umuntu, ni byiza kubanza kumenya uwo muntu uwo ari we, ibyo yize, ibyo akora, kugirango umenye koko ko ibyo avuga abizi bihagije.

Nubwo kandi yaba abisobanukiwe, ni byiza kumenya niba ibyo yandika cyangwa avuga bifite ikibihamya.

Umwanzuro: Mbere yo kugira regime runaka ufata, yaba iyongera cyangwa igabanya ibiro, yaba se iyo mu gihe runaka wenda utwite se, cyangwa urwaye banza urebe niba yaratanzwe n’abahanga mu mirire, yakorewe isuzumwa bagasanga koko ikora ku bantu benshi kandi unashakishe haba kuri interineti cyangwa mu bitabo ahandi bayivugaho.

Singombwa ko uwanditse ku kiribwa runaka atanga ahantu hose yakuye ibyo yakusanyije, ahubwo wowe mu nyungu zawe, niba usomye ikintu runaka, cukumbura, ushakishe umenye icyo n’abandi bavugaho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *