Inteko y’Ururimi n’Umuco yagize icyo ivuga ku kuba niba hazongera kuba irushanwa rya ‘Miss Rwanda’ ryabaye rihagaritswe kubera ibyarivuzwemo. Inagaragaza icyo ishyize imbere muri iki gihe ryabaye rihagaritswe.
Umwaka urihiritse irushanwa rya Miss Rwanda, rihagaritswe. Ni icyemezo cyari gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, tariki 09 Gicurasi 2022.
Mu itangazo ry’iyi Minisiteri, yari yagize iti “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye. Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [ubu ni Ministeri y’Urubyiruko] iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.”
Ni icyemezo cyaje nyuma y’iminsi micye, hatawe muri yombi Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid washinze Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yateguraga iri rushanwa, ashinjwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.
Prince Kid yaje kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa, buhita bujuririra Urukiko Rukuru, ruri no kuburanisha uru rubanza.
Icyizere kirahari ko Miss Rwanda izongera kuba
Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Ururimi n’Umuco, Robert Mosezera yavuze ko nta murongo urafatwa ku bikorwa byo gusubukura iri rushanwa rya Miss Rwanda.
Robert Masozera yavuze ko “Ubu icyo dushyize imbere ni ugushyira mu bikorwa imishinga ine” irimo uwa Miss Rwanda wa 2022, uwo guhanga udushya ndetse no gutanga ibihembo kuri bakobwa 10 bose bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Naho ku bijyanye no kuba iri rushanwa rizasubukurwa, Robert Masozera, yavuze ko bataragera ku mwanzuro, kuko uwari usanzwe aritegura yambuwe ubwo burenganzira.
Yagize ati “Ibibazo byabayeho muri 2022 byashinjwe abariteguraga ndetse n’ababicungaga ibikorwa bya Miss Rwanda, byahindanyije isura y’irushanwa rya Miss Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Umwanzuro wo gusubukura irushanwa, uzashingira kuri ibyo byose kandi uzagenda ubyibazaho, ndetse n’amasomo yo kwigira ku byabaye.”
Masozera avuga ko nihafatwa icyemezo ku gusubukura iri rushanwa rya Miss Rwanda, kizamenyeshwa Abanyarwanda, nk’uko bamenyeshejwe icyemezo cyo kurihagarika.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.