Dore amasomo 4 y’ingenzi wiga nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe

Uwagukundaga iyo akwanze, usigarana agahinda no kumva wanze ibintu byose ndetse ugatangira kugira ugushidikanya kwinshi haba ku bushobozi bwawe bw’imibanire n’urukundo ndetse ukanatangira kwibaza niba hari icyizere ko uzongera kubona umukunzi uguhoza amarira.

Ukuri ni uko uko kuvunwa umutima, ibikomere n’agahinda uba utewe no gutandukana n’umukunzi bisiga amasomo meza y’ubuzima.

Iyo umaze gutandukana n’uwo mwakundanaga wumva ko ari ibihe bigoye gucamo. Bamwe baza bakwihanganisha bakubwira ko bizashira ndetse ko uzabona undi mukunzi ukurutira uwa mbere,…Ariko ukuri ni uko mu mutima wawe uba wamaze gusandara utaba wiyumvisha ko ibyo byashoboka. Bamwe bishobora kubatwara iminsi, ibyumweru, amezi abandi imyaka kugira ngo babashe gukira icyo gikomere.

Reuben Holmes Umuhanga mu by’imitekerereze,avuga ko nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga ari byiza ko ureka amarangamutima ufite akajya hanze, ukirinda kuyagumana ku mutima, ugasa nukora ikiriyo cy’uwo mubano uba umaze kurangira.

Uyu muhanga avuga ko igihe byasaba umuntu kwikura muri iryo curaburindi, uko biri kose ngo birangira abaye umunyembaraga ndetse icyo gikomere kikazamuha ubunararibonye buzamufasha kugira imbere heza.

Dore amasomo 4 wiga nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga nkuko byatwangajwe na Reuben Holmes mu gitabo yise ‘Born to Love,Cursed to Feel:

1.Kwishima cyangwa se Ibyishimo byawe bihera kuri wowe

Nyuma yo kurira,ugomba kwibuka ko kwishima kwawe bihera kuri wowe . Nibwo uzamenya ko ibyishimo byawe ari wowe bigirira umumaro, ko udakwiriye kugira uwo wikoreza umutwaro wo kubigushakira.

2.Menya ko igihe gikemura byose

Ni kenshi uzakunda kumva abantu bakoresha iyi mvugo ariko niko kuri k’ubuzima. Ntabwo ushobora kwibagirwa uwo mwahoze mukundana ariko uko iminsi igenda ishira nibwo ugenda ubona ko byose bigenda bishira, ugatangira kubona ko wabaho utamufite kandi ukishimira ubuzima ubayemo.

3.Kwikunda bigomba kuza mbere yo gukunda undi

Agahinda no kumva uhemukiwe bikwigisha kumenya ko ukwiriye kubanza kwikunda mbere yo kugira undi wese ukunda. Kwikunda ni ukwishimira uko turi, kugena igihe cyo kwishimisha no kwiyitaho, kutima umubiri wacu ibyo wumva wifuza,… Numara kumenya kwikunda nibwo uzatangira no gukunda abandi.

4.Wiga guhangana n’ukuri

Gutandukana n’uwo mukundana akenshi hari uruhare runaka uba wabigizemo rwaba ruziguye cyangwa urutaziguye. Nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe , uziga kumenya gushakisha uruhare ufite mu kibazo cyabaye. Nyuma yo gutandukana ni bwo uzicara ushakishe impamvu nyakuri zatumye mutandukana. Uko gusesengura niko kuzagufasha kwirinda guhora mu rukundo rutamara kabiri n’abandi mwazakundana.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *