Dore bimwe mubyo abakunda bakora bikangiza urukundo rwabo

Hari ibintu abakundana bakora batabizi ko ari bibi maze buhoro buhoro bikabangiriza umubano wabo, bakisanga wamaze kugera mu mazi abira nta garuriro.

Dore bimwe mu bintu abantu bakunze gukora mu rukundo batabizi bikarwangiza bikiba, byanarangira abakundanaga batandukanye kandi mu by’ukuri ari ibintu byahinduka ubuzima bwabo bukarushaho kuryoha:

1. Kudafuhira umukunzi wawe

Mu rukundo uba ugomba kwitwara nk’ufite ubutunzi bukomeye kandi ushaka kugumana nabwo, bityo ukanyuzamo ugafuhira umukunzi wawe ariko bidakabije. Bituma uwo mukundana yiyumvamo ko agufitiye umumaro, kuko kumufuhira bimwereka ko umukeneye. Gusa wibuke ko gufuha birenze nta mpamvu nabyo bisenya urukundo. Ugomba kubyitwararika ukamwereka ko umukeneye, ariko mu kinyabupfura.

2. Kutemera guhana umwanya

Kuba mu rukundo n’umuntu ntibivuze ngo muhorane buri gihe. Ni ngombwa ko buri wese agira igihe cyo kuba ari wenyine. Muhane umwanya buri umwe ahumeke anitekerezeho, nibura rimwe mu gihe runaka. Wirinde kumva ko niba agusabye kumureka akaba ari wenyine ari uko atakwiyumvamo, ahubwo umureke yisanzure. Guhora mwikubana bisenya urukundo mu ibanga, kuko buke buke mugenda muhararukwana ukazisanga nta kidasanzwe
akikubonamo.

3. Gushaka ikintu binyuze mu kwirakaza

Bamwe mu bakundana bajya bagira amakosa yo kuba agushakaho ikintu, akibyimya ngo uzakimuhe aho kukigusaba. Ese uba wumva bizamutwara imbaraga zingana iki ngo amenye icyo ushaka utigeze uvuga?
Ikiza ni ugutanga ubutumwa bwawe mukabiganiraho, aho guceceka ngo umushyire mu mayira abiri ayoberwe impamvu wacecetse. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo mwagiranye akabazo, umwe agahitamo kwirakaza mu gihe runaka nyamara siko gukemura ikibazo. Uwo ubikorera ageza aho
akabirambirwa.

4. Kwihunza ikiganiro gikomeye

Rimwe na rimwe mujya mukenera kuganira ku ngingo ikomeye umwe akaba yahora abisubika, kuko yumva iyo ngingo idatuma yisanzura, itamuha agahenge, cyangwa akumva atayikunze.
Igihe cyose uba ugomba kugaragaza ubushake bwo kuganira n’umukunzi wawe, cyangwa uwo mubana ku ngingo runaka. Iyo ukomeza kumwima umwanya bituma yibaza impamvu, bityo urukundo rwanyu rugatangira kugana ahabi.

5. Guhora ubona ibintu nabi

Hari abantu badakunda umuntu uhora abona ko ibintu byose byarangiye. Buri gihe ntugire ikintu ubona mu buryo bwiza, aba akenshi bahora ari ba maganya ntiwakumva aho yashimye ikintu. Iyi myitwarire ntawe uyikunda, ntawifuza kuba iruhande rw’umuntu utagira ijambo ryamutera akanyabugabo. Niba witwara uko umenye ko ufite umwanzi w’urukundo, uzarusenya gake gake mu ibanga.

6. Gushyira hanze agaseke mubikamo ibitagenda neza

Mu rukundo uba ugomba kubika ibanga ry’ibyo munyuramo, uko byaba bimeze kose. Guhora uganira amakosa y’umukunzi wawe n’abo hanze, ni amakosa akomeye. Ibyo igihe abyumvise bituma akubonamo umuntu udashobotse, utagira agatekerezo mbese wa biri hanze. Nta muntu rero wifuza gukundana n’umuntu utabasha gucunga umunwa we.

7. Kudohoka ku kwiyitaho

Igihe cyose uri mu rukundo uba ugomba gushyira imbaraga mu kwiyitaho. Niba umuntu agukunze abona umeze neza, ugira isuku, wambara neza, uba ugomba gukomerezaho aho kudohoka ngo wicupize. Uba ugomba kwereka umukunzi wawe ko ufite ubushake bwo gukomeza kuba mwiza umubereye. Bitabaye ibyo, azakuramo ake karenge.

8. Kugira ibirangaza byoroshye

Niba igihe cyose muri kumwe utabura ibyo uhugiramo, umenye ko ntawe ubyishimira. Muhe akanya n’agaciro, ushyire terefone hasi, ukure izo nzara uri kurya mu kanwa n’utundi twose twakurangaza utureke. Hanga amaso urukundo rwanyu, maze muganire utarangaye.

9. Kutamutega amatwi

Kuba babura baje imbere y’umukunzi wawe ni ikosa rikomeye. Itumanaho ni ingenzi hagati yanyu, ku buryo niba muri kumwe ukeneye kugaragaza ko uhari. Wimuharira ikiganiro, wibuke ko kugira ngo ubashe gutanga ubutumwa bigendana no kubasha gutega amatwi.

10. Gutanga ibitekerezo by’ubwana

Niba muganira reka kuyobya ikiganiro ku ngingo runaka, ngo ukimwerekezeho. Igihe cyose vuga ibintu bigaragaramo ko uri mukuru, uganire nk’ufite ibitekerezo. Ibi bishoboka iyo mushaka kumvana, bitari ugukomeretsanya cyangwa gucyurirana. Ntawe uzifuza kuganira n’umuntu w’imyaka 30, utanga
ibitekerezo nk’iby’umwana w’imyaka 12.

11. Kutamenya gushimira

Ni byiza ko urukundo rwanyu rugira intego yo gukomera no kuramba. Kora uko ushoboye umukunzi wawe abone uburyo umushimira, uburyo kuba ahari ari ingenzi kuri wowe. Niba uri indashima ntazifuza kuhaguma, muhe impamvu ituma ahaba kubwawe.

12. Kwitega ibintu bidashoboka

Mu rukundo rwanyu mwikwiha intego zidasobanutse. Iyo zitagezweho kubera ko zidasobanutse, bituma mutenguhana bigatuma mutsindwa. Ntawifuza guhora asezeranya ibidasohora, bitanashoboka.
Niba uri mu rukundo menya ko hari abanzi barwo, batari rubanda ahubwo bari muri wowe. Kora uko ushoboye ibyo tukubwiye n’ibindi usanzwe uzi ubigendere kure, ubone kubaka no gukunda ururamba.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *