Dore ibimenyetso byerekana ko uri hafi kubyara mu gihe utwite

Kubyara, kwibaruka, ni igihe umuryango uba utegerezanyije amatsiko ndetse n’impungenge. Biba akarusho rero iyo ari umwana wa mbere witeguwe, kuko umubyeyi nta na kimwe aba azi kijyanye no kubyara. Usanga bamwe akantu kose gakomye bahita birukira aho babyarira kwa muganga, nuko muganga akababwira kwisubirira mu rugo kuko igihe kiba kitaragera.

Hano twagukusanyirije ibimenyetso simusiga byerekana ko uri hafi kubyara, kandi twabiciye mo ibice 2. Igice cya mbere ni ibikubaho hasigaye iminsi iri hagati y’icyumweru n’ukwezi, ikindi gice ni ibimenyetso ubona hasigaye amasaha cyangwa iminota ngo ubyare.

Ibimenyetso byakwereka ko ugiye kubyara
  • Hagati y’icyumweru n’ukwezi mbere yo kubyara

Ibi bimenyetso bishobora kuza vuba cyangwa bitinze, niyo mpamvu bishobora kuza hasigaye ukwezi, cyangwa ibyumweru ngo ubyare.

  1. Umwana aramanuka

Ibi gusa biba ku rubyaro rwa mbere, umwana nubusanzwe aba yaramaze gucurama, aha rero noneho arisunika akegera inkondo y’umura neza aho azasohokera. Gusa ku mbyaro zikurikiyeho ibi biba hasigaye amasaha macye ngo ubyare. Ibi rero ku rubyaro rwa mbere ikibiranga ni ukumva uri kuremererwa mu kiziba cy’inda, ukanyaragura kenshi kandi ducye nka kwa kundi byakubayeho inda ikiri mu mezi 3 ya mbere. Gusa na none hano noneho guhumeka biroroha, kuko umwana aba yigiye hepfo ibihaha bikabona aho byisanzurira. Niyo mpamvu bavuga ko iyo uri hafi kubyara ugira imbaraga zidasanzwe.

  1. Inkondo y’umura itangira kwaguka

Kuko ariho umwana agomba gusohokera, hatangira kubyitegura hakiri kare. Ibi wowe ntiwabyumva ariko muganga iyo ari kugusuzuma agakora mu gitsina (bizwi nka toucher), arabyumva ko habaye impinduka, ariko si kuri bose kuko hari abo biba bitinze, rero ntuzahangayike ngo ucyeke ko uzabyara bigoranye.

  1. Ibinya no kuribwa umugongo biriyongera

Imikaya n’ingingo biba bitangiye kwiyegeranya byitegura kuzafasha mu gusunika umwana agiye kuvuka. Gusa ku nda itari iya mbere bishobora kuba uri hafi kubyara ariko ku ya mbere biba hasigaye ibyumweru. Ibi nibyo rero usanga abenshi bitiranya n’ibise, nuko yanasobanuza umubyeyi mukuru ati rwose uri hafi. Ariko ku nda ya mbere, biza mbere y’igihe

  1. Mu ngingo wumva nta kabaraga

Iyo utwite hakorwa umusemburo wa relaxin ariwo utuma umubiri wawe urushaho koroha. Hafi yo kubyara rero uyu musemburo utuma wumva mu ngingo hose nta kabaraga, gusa ntugire ubwoba kuko ni ibifasha nyababyeyi kwitegura guha inzira ikiremwa gishya kiri hafi kuza ku isi.

  1. Impiswi

Kuko imikaya yo mu mura na nyababyeyi iba iri kwitegura, bigira ingaruka no ku mikaya y’ikibuno no ku mara manini ahegereye umwoyo. Ibi bishobora rero gutuma ugira impiswi, wowe wihangayika kuko ni ikimenyetso cyiza kuko urugendo umazemo amezi 9 ruri hafi gusoza. Inywere amazi, ibindi utegereze

  1. Ntiwongera kongera ibiro

Iyo uri hafi kubyara ntabwo ukomeza kongera ibiro ahubwo ndetse kuri bamwe bitangira kugabanyuka. Ibi ni ibisanzwe, kandi ntibigira ingaruka ku biro umwana azavukana. Ibi biterwa nuko uruzi umwana aba arimo (omniotic fluid) ruba ruri kugabanyuka.

  1. Wumva umunaniro udasanzwe

Aha uba umeze neza nka kwa kundi wari ugitwita. Gucika intege, irekwe, kunyaragura birongera bikagaruka. Ndetse nijoro ntubashe gusinzira neza kuko uri kubyuka buri kanya. Ibi mu gihe biri kukubaho, itegure mu minsi micye uritwa umubyeyi. Wowe ku manywa ryama usinzire, kugira nijoro bitaza kukubangamira cyane.

Gusa iyo iminsi iri hafi cyane ugira imbaraga zidasanzwe, ndetse ukumva akazi kose ko mu rugo wakikorera. Uramenye rero utabikora ukicura imbaraga zo gusunika umwana, kuko hano hasigaye iminsi micye ngo ubyare.

  • Hasigaye amasaha macye ngo ubyare

Ibi bimenyetso bikurikira biba hasigaye amasaha ari hagati ya 2 na 48 ngo ubyare. Kubona kimwe muri byo, bisaba guhita wegera ivuriro rikuri hafi.

  1. Ururenda ruhindura ibara no gukomera

Ibi ubibonera ku ikariso uba wambaye, kuko iratota kandi ugasanga ibyagiyeho ntibisa nk’ibisanzwe, ndetse biba birenduka cyane. Ndetse ushobora no kubona uruzi rwinshi, byerekana ko isuha iri kumeneka, bamwe baranavuga ngo ni akanimba kaje. Biba bimeze nk’ibimyira byo mu zuru, gusa hano ho haba havanzemo uturaso. Ibi iyo bijyanye n’ibise uba ushigaje amasaha ukabyara, gusa nanone iyo bapimye bagasanga uri munsi ya 4 (bipimwa n’ababyaza) uba ukiri kure ariko nanone bidakabije.

  1. Ibise bigenda byiyongera

Iki ni ikimenyetso ubusanzwe kibanziriza icya nyuma ngo ubyare. Umubiri wose uba uri gufatanyiriza hamwe ngo usunike umwana ajye mu isi. Gusa ushobora kugira ibise hanasigaye ibyumweru ngo ubyare ariko hari ibise biza ari ibya nyuma. Ubibwirwa n’ibi bikurikira:

  • Iyo ugize ikintu ukora, ibise biriyongera aho kugabanuka
  • Niyo wagendagenda cyangwa ukicara, mbere ugahindagura uko umeze, ntacyo bihindura
  • Bihera mu mugongo hasi, bikaza ku nda bikamanuka mu maguru
  • Bigenda byiyongera, ariko ububabare buzamuka aho kurekera. Ndetse hari igihe bituza byagaruka bikazana ingufu zirenze iza mbere. Ibi nibyo bise bya nyuma, umwana agasohoka.
  1. Isuha irameneka

Nubwo ku bagore bose atari ko bigenda, ariko nibikubaho, uzamenye ko umwana ari mu nzira. Isuha ni rwa ruzi aba arimo, iyo rero imenetse, nta kindi aba ategereje aba agomba gusohoka.

Gusa witangira guhangayika ngo urabigira ute, kuko ibimenyetso bikwereka ko ugomba kujya kwa muganga byaje mbere, aha rero hasigaye ah’ababyaza kugufasha no kukubwira ibyo ugomba gukora ngo umwana asohoke, nawe ube umubyeyi, witwe mama runaka.

Ibyo kuzirikana

Nubwo iyo ibise bigitangira bigenda bituza hakaba hashira n’isaha ntabyo wumva, iyo biri kuza mu gihe kitarenze iminota 5 bikagaruka, rwose uba uri hafi cyane yo kubyara.

Zirikana ko kubyarira kwa muganga byongerera umwana n’umubyeyi amahirwe yo kwitabwaho mu gihe hagize ikibazo kivuka bityo wirinde kubyarira mu rugo, nibinabaho umubyeyi n’umwana bahite bajyanwa kwa muganga.

Src:umutihealth.com

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *