Dore ibintu 5 ushobora gukora bigatuma uramba kurushaho

Nubwo gupfa ari inzira twese tuzacamo,ariko sibyiza kugira imyitwarira yatuma uva mu mubiri vuba,birashoboka cyane ko hari abapfa babigizamo uruhare runini kubera imyitwarire yabo yaburi munsi muzima bwabo.

Rero muri uru rugendo rwo kuri iyi si , uburyo ubamo n’ibyo ukora mu buzima bwawe bigira uruhare mu kongera cg kugabanya igihe ubaho. Byaragaragaye ko hari bimwe mubyo ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire.

Dore bimwe mu bintu dukora umunsi ku munsi bigaragazwa n’ubushakashatsi byagufasha kubaho igihe kirekire.

  1. Kugira inshuti musangira ubuzima busanzwe

Icyo bibiliya itubwira ku byerekeye guhitamo inshuti nziza - Abba Gospel

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvard ku byerekeye kwishima, bwasanze abantu bafite inshuti basangira byose ndetse bagafatanya muri byose, bishobora gufasha mu buzima no kukurinda kubaho wenyine, bityo bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abantu batagira inshuti, bakunze gupfa imburagihe kubera kubaho bonyine.

  1. Kwizera Imana

Biragusaba kwizera Imana – AMASEZERANO.COM

Burya ukwizera ugira, kugira uruhare mu gutuma urushaho kubaho iminsi myinshi. Aho waba usengera hose, cg se uko waba wita Imana yawe kose, kwizera ko hariho umusumba byose uturinda ndetse akadufasha mu buzima bwa buri munsi burya bituma icyizere cyo kubaho kiyongera.

Abantu bizera Imana, nkuko byerekanwe n’ubushakashatsi bwakozwe, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse no kwicwa na kanseri.

Nubwo benshi bashobora gucyeka ko kwizera atari ibintu byakongerera kubaho igihe kirekire, ariko imyizerere ndetse n’uburyo usengamo bigira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi.

  1. Kurya urusenda

Toni 6 z'urusenda rw'u Rwanda zangirikiye mu Bwongereza – IMVAHONSHYA

Ibiryo birimo urusenda bishobora kongera igihe cyawe cyo kubaho. Urusenda rugira uruhare runini mu kurinda uturemangingo fatizo no kugabanya imfu.

  1. Kwiyiriza

Kwiyiriza ubusa no gusenga, urufunguzo rw'imbaraga - Agakiza | ubutumwa  bwiza

Kwiyiriza bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Byongerera ingufu urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri, bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri, bikongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zizanwa n’ubusaza, ibi byose bifasha mu kongera igihe cyo kubaho.

  1. Gusoma ibitabo

Ibyiza byo gusoma ibitabo mbere yo kuryama - Teradig News

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ugererenyije n’abadasoma ibitabo, abantu bakunda gusoma ibitabo, igihe cyabo cyo kubaho kiyongeraho byibuze imyaka 2.

Abakunda gusoma ibitabo nkuko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi bwasohotse mu gitabo Social Science & Medicine ntibakunze kwibasirwa n’imfu zidasobanutse.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *