Dore ibintu 6 abantu bibwira ku nzoga kandi atari ukuri

Inzoga mu kinarwanda cyiza bayita mucyurabuhoro,ariko nanone abantu benshi bayikoresha nkaho ari igikoresha cyo kubafasha kubintu bimwe nabimwe mu buzima, bibwirako ari ukuri ,nyamara ataribyo,harabayifata nkiyongera ingufu,abandi bati ni umuti w’ibintu runaka,abandi bati iyo wayifashe ugira ibyishimo,hari nabayikoresha mu rwego rwo kugira imbaraga mu gutera akabariro.Ibi byose rero usanga ari ibinyoma kuko akeshi niyo bibaye usanga aribyigihe gito.

Medical Daily ni urubuga  rwerekanye ibintu 6 abantu bakunze kwibeshya ku nzoga kandi atariko biri:

1.Inzoga imara inyota

Menya ibintu bishobora gutuma uhorana inyota - Kigali Today

Inzoga ntabwo imara inyota, ahubwo irayitera kubera ko iyo wanyoye inzoga ushaka kwihagarika cyane, kandi uko wihagarika niko amazi aba ari kugushira mu mubiri, bityo inyota ikiyongera. Ni nayo mpamvu iyo umuntu yatangiy kuzinywa bimugora kurekera aho kuko aba yumva agishaka kunywa izindi kuko inyota ikomeza kwiyongera.

2.Inzoga itera akabaraga.

Mu gihe uri kwiruka amakosa rusange wagakwiye kwirinda

Inzoga rwose ntitera imbaraga nkuko bamwe babyibeshyaho, ahubwo iyo wanyoye ugira ibisa n’ibyishimo ugakeka ko ari imbaraga, ariko bikurikirwa n’umunaniro udasanzwe ku buryo wumva ushaka guhita usinzira.

3.Inzoga irashyushya, iyo hakonje.

Covid-19 izaba mbi cyane muri Nzeli, ababarirwa mu ma mliyoni izabahitana. Menya byinshi. - Pamakio Press

Siko biri,inzoga ntabwo ishyushya, ahubwo itera gukweduka kw’imiyoboro y’amaraso yo munsi y’uruhu, ibyo bigatuma wumva ari nk’ aho ari ubushyuhe ariko burya uramutse wipimye usanga température yagabanutse cyane.

4.Kubanza kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bigabanya ubukana bwazo.

Ibyiza byo kunywa amazi ashyushye mu gitondo|Urutonde rw'Impamvu 7 - mucuruzi.com

Ibi sibyo, ntabwo bigabanya ubukana bwazo kuko amazi ntashobora kubuza alcohol kwinjira mu maraso.

5.Inzoga ituma utekereza neza

Ibintu 10 ugomba kwirinda mu gihe wifuza kugira ubwonko bukora neza

Inzoga ntiyatuma utekereza neza, ahubwo ubushobozi bw’ ubwonko buragabanuka, ibyo utekereje
umubiri wawe ugatinda kubishyira mu bikorwa, ibyo ureba ukabona ari byiza kandi wenda atariko bimeze, rimwe na rimwe abatwaye imodoka bibatera gukora impanuka.

6.Inzoga ituma abagabo bashobora gutera akabariro neza

Abagabo:Ibyo kurya by'ingenzi bifasha gutera aka - Inyarwanda.com

Ibi siko biri, igituma abagabo bazinyoye bakeka ko hari icyo ibamarira mu buriri ni ibitekerezo baba baragiye bumva gusa, kuko ahubwo ituma imbaraga zabo zigabanuka kandi umubiri ugatinda kumvira ibyo ubwonko buri gutegeka. Usanga akenshi abagabo bakoresha za viagra ari abakunda kuzinywa buri munsi, mu gihe abatazinywa, batigera bagira icyo kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *