Dore ibyago byo gukuramo inda ku bushake,ndetse n’ingaruka bigira

Zimwe mu ngorane ziri kuba mu ngo zimwe na zimwe ni ukubura urubyaro nyamara basuzuma ugasanga umugabo n’umugore bose ni bazima, nuko abazi amateka y’umugore ugasanga bahwihwisa ko ari uko umugore akiri inkumi yakuyemo inda nyinshi. Gutwara inda zitateganyijwe bituma abazitwara bamwe muri bo bahitamo kuzikuramo nubwo hari intwari zemera zikabyara nubwo biba bigoye gutwita amezi icyenda utabana n’uwaguteye iyo nda. Kuba gukuramo inda ku bushake bitemewe mu gihugu cyacu keretse ku mpamvu zemejwe na muganga cyangwa se zemejwe na polisi (itegeko risobanura igihe inda yemerewe kuba yakurwamo), bituma abazikuramo babikora rwihishwa ndetse bamwe bakanahasiga ubuzima. Nubwo ari ibintu bikorwa rwihishwa nyamara hari abakuramo inda imwe, ebyiri, eshatu mbese ukagirango gukuramo inda kuriwe ni akantu koroshye.

Ibi rero bitera ingaruka zinyuranye mu buzima buzakurikiraho ndetse bikaba byazanavamo ingaruka mbi zikomeye zirimo no kubura urubyaro nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

Ingaruka zo gukuramo inda inshuro nyinshi
  1. Gutwara inda zikajya zivanamo

Uko ugenda ukuramo inda kenshi bigera aho umura wawe ntube ugishoboye kugumana inda watwaye, cyangwa se inkondo y’umura ikaba ihora isa n’ifunguye ari byo bakunze kuvuga ngo umura uba waranyereye. Ibi ingaruka rero ni uko uko utwaye inda nta mezi 3 imara itaravamo, gutyo gutyo. Ikindi gishobora kubitera ni uko uko ukuramo inda ariko umura wangirika hakazazaho ibimeze nk’inkovu bityo ingobyi y’umwana ikabura aho ifata

  1. Kubyara umwana udashyitse

Iyi nayo ni ingaruka yo gukuramo inda inshuro nyinshi. Nabyo biterwa n’impamvu ahanini tuvuze haruguru, gusa hano inda ishobora kwihangana ikaba yageza ku mezi arenga atandatu ariko ntibashe kugera ku icyenda.

  1. Gutwitira inyuma y’umura

Gutwitira inyuma y’umura nubwo ari ijambo ridakunze gusobanuka ariko bivugwa igihe nyuma yo gusama, aho kugirango urusoro rumanuke rujye mu mura aho ruzakurira ahubwo ruguma mu miyoborantanga nuko inda ikaba ariho ikurira. Iyi nda bisaba ko ikurwamo kuko idakuwemo ishobora no guhitana uyitwite uretse ko ahanini nayo yikuramo. Ibi amaherezo biganisha ku kutabyara burundu

  1. Kubyimba kw’ibice by’imyororokere

Ibi bice by’imyororokere bivugwa hano ni ibice byose byo mu matako harimo ibice by’igitsina imbere, umura n’inkondo yawo, imiyoborantanga n’imirerantanga. Kubyimba kwabyo bishobora no gukurura urupfu, ubugumba kuko bituma imiyoborantanga yifunga. Umugore wagize ibyago byo kubyimba ibi bice aba afite n’ibyago byo gutwitira inyuma y’umura.

  1. Ubugumba

Akenshi ibi bikunze kuba ku bakuyemo inda bakoresheje uburyo bwo guharura no koza muri nyababyeyi buzwi nka culetage. Ibi bikomeretsa umura nuko mu gukira ukazana inkovu zituma nta nda ishobora gufatamo.

  1. Endometriosis

Iyi ni indwara yo kubyimba kw’inyama z’imbere z’umura, bikanatera uburibwe bukabije uwabirwaye. Abagore bamwe iyo bamaze kubyara nabo bibabaho cyane cyane iyo ari hagati y’imyaka 20 na 29. Kurwara endometriosis nyuma yo gukuramo inda biterwa ahanini no gukuramo inda nyinshi kandi bishobora gutera ubundi burwayi bitavuwe kare.

  1. Kwangirika k’umura

Uku kwangirika k’umura ahanini bituruka ku miti iba yakoreshejwe mu gukuramo inda bityo ibimeze nk’ibise bikazana ingufu nyinshi nuko umura ukangirika. Abakuramo inda bagera kuri 3% bibabaho kandi nyuma yahoo bitera ingaruka zinyuranye.

  1. Ubwandu

Ubu bwandu buva kuri mikorobe zinyuranye buterwa nuko uko umugore akuramo inda kenshi ariko ava amaraso menshi, kwangirika k’umura n’inkondo yawo ibi byose bikaba bikurura kuba yagira ubwandu bwa mikorobi bunyuranye bushobora kubyara n’urupfu iyo ativuje kare.

  1. Urupfu

Nubwo turuvuze nyuma ariko nirwo ngaruka ikomeye yo gukuramo inda nyinshi ku bushake. Akenshi biva ku kuba yava amaraso menshi akamushiramo, ubwandu bwa mikorobi butavuwe vuba, cyangwa se bikanaterwa n’imiti cyangwa uburyo bwakoreshejwe mu gukuramo inda.

Dusoza

Nubwo gutwara inda zitateganyijwe ari ikibazo, ntabwo umuti ari ukuyikuramo kuko ingaruka zabyo ni nini cyane.

Kwirinda gutwara inda zitateganyijwe kandi birashoboka aho wakifata bitagukundira ugakoresha agakingirizo. Hari n’ikinini gifatwa mbere yuko hashira amasaha 72 ukoze imibonano idakingiye ukaba ucyeka ko ushobora kuba wasama.

Hamwe n’ibi twibukeko hari indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, uburagaza, tirikomunasi na SIDA bityo niba ugiye gukorana imibonano n’uwo mutashyingiranywe jya ubitekerezaho byose.

Src:umutihealth

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *