Dore Ibyo wokora mugihe ufite hangover ukamererwa neza

Nubwo kwirinda biruta kwivuza ariko bibaho ko indwara ziza nuko tugasabwa kwivuza. Kunywa inzoga no gusinda nubwo ari ibintu 2 bitandukanye ariko bishobora kugendana kuko ntiwasinda utanyoye nubwo ushobora kunywa ntusinde. Gusinda biri mu nzego zitandukanye aho biva ku kumva umunezero wakubanye mwinshi kugeza ku kuba wajya muri koma ukanapfa.

Hagati hazamo igihe benshi bamenyereye nka hangover aha ni hahandi uba waraye uzinyoye ugasinda nuko ukabyuka wumva umutwe wamenetse, isesemi n’ikizibakanwa ndetse nta n’akabaraga wifitiye.Benshi usanga baba batazi ngo ndarya iki cyangwa ndanywa iki, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyagukiza hangover.

Rya imineke

Imineke ikungahaye kuri potasiyumu ikaba iza ku isonga mu kukugaruramo imyunyungugu uba watakaje dore ko iyo unywa unanyara kenshi bityo uko inkari zisohoka ni nako n’imyunyungugu igabanyuka. Potasiyumu rero ikaba ifasha mu kugusubizamo agatege, kuringaniza umuvuduko w’amaraso bityo bikakuvura umutwe.

Tangawizi

Mu bimenyetso bya hangover hanazamo isesemi no kuruka. Uretse kuba bikubuza amahwemo ariko binabangamira mu muhogo, mu kanwa n’amenyo dore ko akenshi ibyo uruka biba byuzuye indurwe. Tangawizi rero irabirwanya. Ushoboye kuyihekenya wabikora ariko utabibashije wasekura ugakora icyayi cyayo ukanywa. Isindwe rigenda wumva.

Umufa

Umufa cyane cyane uw’inka ni ingenzi dore ko uba wuzuyemo imyunyungugu na za vitamin B zinyuranye. Utabonye umufa dore ko bisaba byibuze amasaha 3 ngo uwutegure, wagura boyilo ugahuta kagishyushye.

Ubuki n’indimu

Ubuki buba burimo fructose ikaba isukari ugomba kwinjiza nyuma yo kugira hangover aho kunywa sucrose iboneka mu isukari isanzwe. Bufasha umubiri gusohora byihuse alukolo mu mubiri. indimu nayo kuko ikungahaye kuri vitamin C ifasha mu gusohora ubundi burozi. Kubinywa mu mazi ashyushye rero bifatanyiriza hamwe kukuvura.

Amazi

Ubusanzwe nyuma yo kunywa ugiye kuryama wakanyoye byibuze ibirahure 2 by’amazi. Alukolo ituma umubiri utakaza amazi menshi mu kunyara ari na byo bigira uruhare runini mu kumeneka umutwe. Iyo unyoye ibirahure hagati ya 5 na 6  by’amazi wumva byibuze ugaruye akabaraga.

Nyuma y’ibi  byose ibuka kurya amafunguro anogeye umubiri, urye imbuto zikize kuri vitamine C salade n’ibyo kurya byoroshye muri rusange.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *