Dore icyakuvura kugona mu gihe bikubaho uryamye

Ikibazo cyo kugona mu gihe umuntu asinziriye n’ikibazo kibasira abantu benshi ariko cyane abamaze gukura,aho usanga bibangamira cyane ababa baryamanye naba bari kugona.bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo.

Ibi kandi bishobora no kugira ingaruka zo kuba yahera umwuka mugihe asinziriye.(ibi aribyo bitera kuryama nabi, ukabyuka umutwe ukurya) bikaba byakurura indwara zikomeye z’umutima.

Niba nawe uri mu bagira ikibazo cyo kugona cg uzi uwawe ukigira. Tangira ukoreshe ubu buryo busanzwe bworoshye .

Hindura uburyo  uryamamo

Niba uryama ugaramye (ni ukuvuga ureba hejuru), bituma ururimi rwawe no mu nkanka byegerana cyane bigasa n’ibifunze umuhogo, akaba aribyo bitera kugona cyane. Ushobora kuryamira uruhande rumwe mu rwego rwo kwirinda iki kibazo.

Irinde kunywa inzoga mu gihe wegereje kuryama

Kunywa inzoga kimwe n’ibindi bituma usinzira cyane, bituma imikaya yo mu muhogo yirekura cyane, bikaba byatuma ugona cyane.

Kuzinywa amasaha 4 cg 5 mbere yo kuryama byongera kugona cyane. Niba usanzwe ufite iki kibazo ni ngombwa kwirinda inzoga mbere yo kuryama.

Ryama ku gihe wirinde kuryama ukerewe cyane.

Imigenzo mibi mbere yo kuryama ishobora kugira ingaruka nk’izi nzoga, nkuko abahanga babyerekana. Kumara amasaha menshi utararyama, bivuze ko ujya kiuryama urushye cyane.Iyo uryamye urushye cyane, bitera imikaya kwirekura cyane, bityo ukagona.

Niba urushye cyane cg umaze igihe kirekire utararyama, mbere yo kuryama ushobora kubanza koga, bizakurinda kugona cyane.

Irinde kugira umubyibuho ukabije

Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye, icyagufasha ni ukubigabanya.

Gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n’abato bagona. Bivuze ko kugabanya ibiro bifasha bamwe, atari bose.

Mu gihe ubyibushye cyane, imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w’umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye.

Kunywa amazi cg ibindi binyobwa bihagije mbere yo kuryama

Kunywa ibyo kunywa birimo n’amazi bishobora kugufasha guhagarika kugona.Amatembabuzi aba mu myanya y’ubuhumekero no mu mazuru, arakomera cyane iyo umaze igihe utanywa amazi, ibi bishobora kongera ikibazo cyo kugona.Muri rusange igitsina gore, bagomba kunywa amazi litiro 2.5 ku munsi (aha habariwemo n’ibindi binyobwa), abagabo bakanywa litiro 3.5

Sukura mu mazuru, aho umwuka uca.

Niba ugira ikibazo cyo kugona gitewe no gufungana mu mazuru, kuhasukura neza bishobora kugufasha kwirinda kugona.Iyo mu mazuru hafunguye neza, bifasha umwuka gutambuka neza bikakurinda iki kibazo.

Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana mu mazuru, mbere yo kuryama, ushobora koga amazi ashyushye mbere yo kuryama, bizagufasha gufunguka ndetse bikurinde kugona uryamye.

Hindura imisego uryamaho

Ibitumuka mu cyumba ndetse no ku musego, bishobora kugutera kugona.

Ni ngombwa guhindura amashuka, ugasukura mu cyumba, ndetse ugahindura n’imisego kenshi gashoboka mu rwego rwo kwirinda kugona.Iyo umukungugu cg utundi dutumuka turi mu musego tubaye twinshi, bishobora kugutera allergies no gufungana, ibi kandi bishobora guterwa n’inyamaswa ziba mu nzu nk’ipusi cg imbwa byose bishobora kugutera allergies no gufungana cyane.

Uburyo bw’umwimerere nibwo buryo bwiza bwo kwivura mbere yo gukoresha imiti, kuko biba bishoboka cyane mugihe wahaye umwanya kwiyitaho wita kubuzima bwawe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *