Dore icyatangajwe kuri ‘Equivalence’ zisabwa n’abize hanze y’u Rwanda

Komisiyo y’abakozi ba Leta yagaragaje ko hari abakozi batandukanye mu bigo  bya Leta  batangaira ‘Equivalence’ ndetse hakaba hari nabandi benshi bazisiba ntibazihabwe kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba barize ku bigo bitemewe mu Rwanda.

Iyi raporo yiyi komisiyo yagaragje ko mu turere 29 hari abakozi babarimu bagera kuri 666 batagira Equivalence z’impamyabumenyi zabo .

Ikibazo cyo kuba hari bamwe bajya kwiga ku bigo byo mu mahanga bitemewe mu Rwanda, gituma abenshi iyo basabye ‘Equivqlence’ bazibura, abandi bagatinda kuzibona kubera ko ibigo bizeho bitinda gusubiza Email biba byandikiwe bibazwa amakuru yabo banyeshuri babo.

Ubundi muri make’ Equivalence’n’icyangombwa cyemeza ko ishuri wizeho ryo hanze y’u Rwanda cyemewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Nubwo kuzibona bigora bamwe kubera impamvu zavuzwe haruguru,hari abakozi benshi bari mu kazi ndetse bikaba byanabaviramo kwirukanwa kubera batagira Equivalence.Kurundi ruhande   hari nabenshi barekeyiyo baratuza kandi barize, ariko kubera kwiga kubigo bitemewe mu Rwanda ubu akaba ari abashomeri.

Mu inama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena, yahuje umuyobozi mukuru w’Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za kaminuza ,HEC Dr Mukankomeje Rose n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi,ikoranabuhanga,Umuco n’urubyiruko, iki kibazo cyagarutsweho HEC igaragaza ko mu mbongamizi bahura nazo iki kibazo nacyo kirimo.

HEC yagaragaje ko hari abasaba’ Equivqlence’ imyigire yabo igaragaramo ibibazo,aho usanga umubare munini wabo barize mu mashuri atamewe muri ibyo bihugu baba barizemo.Ikindi nuko usanga haba hari abize Uburezi,Ubuzima n’ibindi bitandukanye ariko ugasnga barize E-Learning nabyo ugasanga bibabuza amahirwe yo kubona Equivalence mu buryo bworoshye.

Raporo yagaragajwe yerekanye ko muri uyu mwaka hamaze gutagwa Equivalence 900 bishatse kuvuga ko nibura buri cyumweru hatangwa Equivalence 40.

Dr Mukankomeje abivugaho yagize ati”nibyo Abanyarwanda bakeneye kujya kwiga hanze ariko nanone bajye bareba niba bize mu mashuri yujuje ibisabwa ashobora kwemerwa mu Rwanda ndetse nohanze yarwo, bibafashe mu gihe bakeneye ibyangobwa birimo na Equivalence”.

Yongeyeho ko abantu bashyira abakozi mu myanya batujuje ibisabwa ugasanga biteza ibibazo.

Abadepite basabye ko hakomeza gukorwa ubukangurambga ndetse Abanyarwanda bajya kwiga bagashishoza mu guhitamo ibigo byujuje ibisabwa.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *