Dore icyo Bamporiki yasabye urukiko ubwo yongerega ku rwitaba

Hon. Bamporiki Edouard Nyuma yaho urukiko rumukatiye imyaka ine,ndetse akajurira iki gihano uyu munsi tariki 19 Ukuboza 2022 yaburanye ubujurire ndetse yemera ko ibyo yakoze atashyizemo ubushishozi asaba imbabazi atakamba aciye bugufi.

Mu ikoti ry’umukara Eduard yitabye urukiko Rukuru rw’Inyamirambo mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wambere.

Yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyasomwe tariki 30 Nzeri 2022, rwamuhamije icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

Abanyamategeko bunganira uregwa, bavuze ko miliyoni 10 bivugwa ko Bamporiki yatse umunyemari Gatera, nta kimenyetso kibigaragaza kuko nta majwi afashe cyangwa ubutumwa bwaba ubwo kuri WhatsApp bubigaragaza.

Umwe mu banyamategeko bunganira Bamporiki, yavuze ko uwitwa Shema bivugwa ko ari we wagiye kuzana amafaranga yahawe Bamporiki, yagiye Gatera [uwatswe] amubwiye ko ajya kuzana inzoga, birangira iyo nzoga ihindutse amafaranga.

Uyu munyamategeko yavuze ko n’uyu Shema wagiye ajya kuzana iyo nzoga, na we ubwe atari azi ko ari amafaranga ahubwo ko na we yari azi ko ari inzoga.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko, abunganira Bamporiki bavuze ko iki adakwiye kugikurikiranwaho kuko ngo uwayoboraga nk’umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ntaho yari ahuriye n’uruganda rwenga inzoga Gisozi.

Uyu munyamategeko yatanze urugero ko wenda byamuhama aramutse yarayoboraga nka Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, maze akayobya Umuhanda ugaca hafi y’inzu ye kugira ngo yegere umuhanda, bityo ngo umwanya yari afite ntaho uhuriye n’inganda.

Edouard Bamporiki, ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mpamvu z’ubujurire bwe ndetse n’ibyatangajwe n’abamwunganira, yavuze ko atari umwere kuri ibi byaha aregwa kuko atakoresheje ubushishozi,

Yavuze ko kuba yarakiriye ariya mafaranga akurikiranyweho gufata nk’indonke, atari akwiye kugwa muri uwo mutego, icyakoze avuga ko akwiye guhabwa imbabazi.

Ni imbabazi yasabye akinahagarikwa muri Guverinoma y’u Rwanda, anatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.

No mu iburanisha rya mbere ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Bamporiki, yari yabwiyw Umucamanza ko yemera ibyo yakoze ariko ko asaba imbabazi akaba yahanishwa igihano cyoroheje.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibimenyetso byose byatanzwe bifite ishingiro, bugasaba Urukiko Rukuru guhamya ibyaha uregwa, rukagumishaho igihano yakatiwe.

Nyuma yuko Inteko y’Urukiko Rukuru yumvise ibisobanuro by’impande zombi, Umucamanza yapfundikiye urubanza, ategeka ko ruzasomwa tariki 16 Mutarama 2023.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *