Dore ingaruka 5 mbi zikubaho igihe witekerezaho bikabije

Muri iyi minsi usanga kubera ubuzima bugoye buhari ,cyangwa se kuri bamwe ugasanga hari ibibagoye bahura nabyo,gutekereza uko ejo hazamera rimwe ugasanga ntagisubizo cyane kiza ahafitiye,kubura akazi ,ubukene,urushako rubi,guhemukirwa mu rukundo nibindi.Ibi byose bishobora gutuma habaho kwitekerezaho cyane bigatuma habaho ingaruka mbi zitandukanye.

Izi rero ni zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kwitekerezaho cyane birenze urugero:

1.Bishobora gutuma ubura ibitotsi ntusinzire

Mu gihe cya nijoro urayamye  hari igihe bikugora ukisanga urimo gutekereza uko ejo hazaba hameze.Ibyo rero bikagutera umunaniro ukabije bigatuma udasinzira ndetse bigatuma utaruhuka neza.

2.  Iminsi yawe yo kubaho ishobora kugabanuka.

Iyo ukunda guhora witekerezaho cyane ukarenza urugero mu buzima bwawe, bishobora ku kugiraho ingaruka zo gutuma imyaka wari kuzamara kuri iyi isi igabanuka cyane, Gerageza kwirinda guhora utekereza ku buzima bwawe cyane bikabije.

3.  Imibanire yawe n’abandi ishobora kutagenda neza.

Iyo utekereza kubyo abandi bakuvugaho bishobora ku gutera ikibazo ukajya wumva ufite ipfunwe ryo kujya mu bandi bikagutera guhora witekerezaho cyane wumvako abantu batakwishimira.Ibi byose byahungabanya imibanire yawe n’abandi kandi burya ntabwo ari byiza mu buzima bwacu bwa buri munsi.

4. Bishobora gukomokaho  indwara zo mu mutwe

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukunda gutekereza cyane ku makosa yawe,ndetse n’ibindi bintu byinshi bitandukanye bijyanye n’ubuzima bishobora gutera ibibazo byinshi birimo no kuba umuntu yarwara indwara zo mu mutwe.

5.  Ubushake bwo kurya shobora kubutakaza.

Gufata igihe cyo Kwitekerezaho cyane bishobora gutuma wumva usa n’udashaka ibiryo cyangwa bikagutera kurya ibiryo byinshi ntihagire icyo bikumarira.

Basomyi bacu dukunda nibyo ubuzima rimwe buragorana ntibugende nkuko tubishaka,ariko birakwiye ko biba bisaba kubirenga kugirango twirinde ingaruka zavuzwe haruguru,dukwiye kumva ko ibituremereye bizakemuka kandi tukiringira ko ejo hazaba heza tugakomeza ubuzima.Ikindi nuko ntawe uba akwiye kwihererana ibibazo buri wese akwiye kugira uwo agisha inama yizeye bakaganira ku bimugoye ibi akaba ari inzira nziza yo kwirinda ingaruka zo kwitekerezaho cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *