Dore uburyo bwiza bwo kuryamishamo umwana muto

Iyo umwana akivuka ababyeyi bashobora kwibaza uburyo bwiza bagomba kumuryamishamo. Nubwo umuntu mukuru aryama uko yiboneye (mu gihe nta burwayi cyangwa ubumuga butuma agira uko agomba kuryama), ariko ku mwana muto we siko bimeze kuko hari uburyo bwiza aba agomba kuryamamo.

Ubusanzwe muri rusange kuryama biri mu bice 3.
  • Hari ukuryamira urubavu, rwaba urw’iburyo cyangwa ibumoso
  • Kuryama ugaramye
  • Hari no kuryama wubitse inda
Ni ubuhe buryo bwiza umwana agomba kuryamamo?

Nkuko abahanga mu kuvura abana bato (Pediatres/Pediatrician) babitangaza, umwana muto; ni ukuvuga umwana utarageza ku mwaka aba agomba kuryamishwa AGARAMYE. Nubwo ari ikintu benshi batazi cyangwa batamenyereye ndetse benshi bemezako kuryama yubitse inda aribwo umwana ahita asinzira, nyamara kuryama yubitse inda byongera ibyago byinshi by’urupfu rutunguranye ruzwi nka SIDS (Sudden Infant Death Syndrome).

Uru rupfu rutunguranye iyo umwana yapfuye agasuzumwa ntihaboneka impamvu n’imwe yatumye apfa.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kuryamisha abana bagaramye, mu 1992 mu bihugu binyuranye ku isi, umubare w’abana bapfa bazize SIDS wagabanyutseho kugera ku gipimo cya 50% kugeza ubu. Byerekana ko kuryamisha umwana yubitse inda biri ku isonga mu kongera ibyago by’uru rupfu.

Kubera iki?

Iyo umwana aryamye yubitse inda, dore ko ibihaha n’imbavu bye biba bitarakomera ngo bigire ingufu zo gusunika umwuka, ashobora kunanirwa guhumeka akicwa no guhera umwuka.

Indi mpamvu ni uko iyo yubitse inda ahumeka CO2 (gas carbonique/carbon dioxide) nyinshi kuko iyo yasohoye ariyo yongera akinjiza.

Ashobora kandi no kuremererwa n’ibyo yiyoroshe cyangwa se akaryamira amazuru ntabashe guhumeka.

Abana bakivuka sibo bonyine bagomba kuryamishwa bagaramye ahubwo abana bose batarageza ku mwaka baba bagomba kuryamishwa bagaramye.

Gusa niba umwana atangiye kumenya kwiyubura; ni ukuvuga agejeje ku mezi ari hejuru ya 5 niba umuryamishije agaramye we akiyubika ubwe, nta kibazo kinini kirimo. Gusa ukamenya niba wamuryamishije ahantu hatari ibintu byamugirira nabi bikamuheza umwuka nk’ibipupe, ibikinisho n’ibindi.

Ikindi kandi nubwo agomba kuryama agaramye ariko jya unyuzamo umutwe uwurebeshe ku ruhande. Ugomba guhinduranya impande kugira ngo umurinde kuba yazakurana umutwe ubyataraye.

Ahantu umwana aryamishwa hagomba kuba hihariye, haringaniye (niba ari umufariso ntugomba kuba unepa) kugirango naramuka aniyubitse atajya mu gatebekero akaba yahera umwuka. Ntagomba kandi kuryamishwa hamwe n’abandi bana bakuru kuko bashobora kumucura umwuka, kandi ntagomba no koroswa ibintu biremereye cyane, ahubwo umwambika imyenda ishyuha kugirango naniyorosora aticwa n’imbeho.

Jya wibuka guhora umucunga aho aryamye kugirango hatagira inkuru mbi iza kuvugwa biturutse ku burangare wagize

Src:umutihealth

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *