Dore uburyo watekamo ibishyimbo ukoresheje igihe gito.

Guteka ibishyimbo bifata umwanya munini, ariko Hano haruburyo bworoshye bwo kugabanya igihe ukabiteka mugihe gito gishoboka

ibishyimbo ni ibiryo bikoreshwa cyane hano mu gihugu cyacu aho usanga umubare munini bafata iri funguro aho riba rivanze nibindi byateguwe

Ibishyimbo iyo bitetswe neza bigira akamaro gatandukanye ku buzima:

Biringaniza isukari mu maraso. Isukari nyinshi mu maraso, ishobora gutera indwara zikomeye z’umutima na Diabete. ibishyimbo bigenda bisohora agasukari gacye gacye, bigatuma biba ingenzi mu kuringaniza isukari mu maraso nyuma yo kurya.

Ibishyimbo birimo fibres z’ingenzi cyane zifasha mu kugabanya cholesterol. ibi kandi bifasha mu kurinda ko igipimo cy’isukari cyakwiyongera cyane nyuma yo kurya, niyo mpamvu byagakwiye kuba ifunguro ry’ingenzi ku barwaye diyabete, abafite ikibazo cy’ubwinangire ku musemburo wa insuline (insulin resistance) ndetse na hypoglycémie.

Ibishyimbo iyo ubiryanye n’umuceri wuzuye (whole grains rice) ni ifunguro rizira ibinure ririmo proteyine nyinshi, rishobora gufasha abifuza guta ibiro cg kugabanya ibinure.

Twabonye kandi ko bikize ku myunyungugu nka molybdenum, enzyme z’ingenzi mu gusukura no gusohora uburozi buba bwinjiye mu mubiri.

Bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Kubera acide folique na manyesiyumu bikungahayeho birinda indwara z’umutima. Folic acid/acide folique (cg folates) igabanya urugero rwa homocysteine; ni ubwoko bwa acide amine zitari proteyine, ibipimo biri hejuru byayo mu maraso biri mu bitera indwara z’umutima, stroke kimwe n’izibasira udutsi duto dutwara amaraso ku mutima.

Ifunguro ry’ingenzi cyane ku bagore batwite n’abonsa. Abagore batwite bakenera ubutare na folic acid bw’inyongera, ibi byose biboneka mu bishyimbo. icyo birusha inyama zitukura nazo zibonekamo ubutare ni uko, byo bifite calories nke kandi ntibigire ibinure. Ibi kandi bifitiye akamaro abari n’abategarugori bari mu mihango, kuko baba bakeneye kongera ubutare mu mubiri.

Bifasha mu kurinda kanseri y’amara. Bikize cyane ku ntungamubiri na fibres zifasha umubiri kwirinda uburozi butera kanseri, twavuga nka alpha-galactosides zifasha bagiteri zifitiye umumaro kororoka mu mara zikora za aside zituma arushaho gukora neza.

Usibye ubundi bwo kuba wasya ibishyimbo ugakoresha ifu uburyo bwo kubiteka ku muriro kugeza bihiye byagaragaye ko bitwara igihe. Ibi bayatumye abantu bagerageza gukoresha uburyo bwinshi kugirango haboneke ikindi gisubizo.  Mugihe  ushaka gutegura ibishyimbo, dore icyo wakora kugirango byoroshye igihe ufata utetse ibishyimbo.

  1. Tegura ingano y’ibishyimbo wifuza guteka ubundi uteranyemo amabuye nindi myanda nkuko bisanzwe bikorwa mu gihe ugiye guteka ibishyimbo.
  2. Noneho shyira ibishyimbo Wamaze gutunganya mumazi akonje hanyuma ubireke bigumemo ijoro ryose mbere yo guteka ibireke bukeye.
  3. Nyuma yuko bimaze mu mazi akonje ijoro ryose bifate ubiteke nkibisanzwe bizafata igihe gito ntibizarenza imino 55min.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *