Dore uko gahunda yo guherekeza Jay Polly kuri iki cyumweru iteye.

Kuri iki cyumweru tariki 05 Nzeri 2021,nibwo hari gahunda yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Jay Polly ndetse no kumusengera bikaba bizabera iwe aho yari atuye.

Gahunda uko iteye, nuko  saa yine kugera saa sita z’amanywa ari ugusezera no gusenga mu rugo aho Jay Polly yari atuye, saa yine kugeza saa sita ni ugufata umurambo ku bitaro bya Kacyiru, saa sita kugera saa munani ni gahunda yo gusezera no gusenga izabera iwe mu rugo aho yari atuye naho kuva saa munani kugeza saa kumi ni ugushyingura mu irimbi rya Rusororo, saa kumi kugera saa kumi n’imwe ni ugukaraba

Jay Polly yari umaze iminsi afungiye muri gereza ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere aho yari akurikiranyweho ibyaba bitandukanye. Nyuma y’uko yitabye Imana, umurambo wa Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ahagana saa yine za mu gitondo kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Urwego rw’infugwa n’abagorogwa  rwatangaje ko “Jay Polly “yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho yahise yitabwaho n’abaganga.’ Iri tangazo rikomeza rivuga riti: “Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba yaje kujyanywa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko birangira aje kwitaba Imana”.

RCS yatangaje  ko amakuru y’ibanze rufite ari uko Jay Polly na bagenzi be babiri ari bo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement “basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n’imfungwa/ abagororwa biyogoshesha, amazi n’isukari. byavanzwe nabo ubwabo

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *