Dore uko ibihugu kw’isi bihagaze mu kugira abaturage bishimye,ese u Rwanda ruri ku mwanya wa kangahe?

Raporo y’uyu mwaka yasohotse uyu munsi irakomatanya izo mu myaka itatu ishize ku byishimo mu bihugu ku isi. Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Finland ni cyo gihugu cyishimye kurusha ibindi ku isi mu bihugu 137 byagaragajwe.

World Happiness Report isohoka buri tariki 20 Werurwe, kandi ubu hashize imyaka 10 Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ugennye uyu munsi nk’uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe ‘kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye isi’.

Abakora iyi raporo bavuga ko “abantu barushaho kugenda bizera ko kumera neza (success) kw’ibihugu gukwiye gupimirwa ku byishimo by’abaturage bacu”.

Ibipimo bitandatu byagendeweho mu gukora raporo y’uyu mwaka ikomatanya imyaka itatu ishize (2020, 2021 na 2022) ni; ibyo umuntu yinjiza, amagara (ubuzima), kugira uwo wiringira, ubwisanzure, ubuntu (generosity), n’igipimo cya ruswa.

Urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana uyu mwaka ruriho ibihugu 137.

Mu karere, ku rutonde rw’uyu mwaka Kenya iri ku mwanya wa 111, Uganda 113, Tanzania 129, naho DR Congo 133.

Raporo yuyu munsi ntiriho u Burundi n’u Rwanda n’ibindi bihugu bimwe na bimwe, ibi bijya bibaho kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.

Gusa mu 2022 u Rwanda rwari ku mwanya wa 149, naho u Burundi ku wa 140 kuri raporo buheruka kubonekaho ya 2021.

Iyi raporo ishingira ku bipimo bikusanywa n’ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho y’abantu.

Ibihugu 20 byishimye kurusha ibindi ku isi – 2023

  • Finland
  • Denmark
  • Iceland
  • Israel
  • Ubuholandi
  • Sweden (Suède)
  • Norway (Norvège)
  • Ubusuwisi
  • Luxembourg
  • New Zealand (Nouvelle-Zélande)
  • Austria (Autriche)
  • Australia
  • Canada
  • Ireland
  • Amerika
  • Ubudage
  • Ububiligi
  • Czech Republic (République tchèque)
  • Ubwongereza
  • Lithuania

Ibihugu 10 biza inyuma kuri uru rutonde

127. Madagascar

128. Zambia

129. Tanzania

130. Comoros

131. Malawi

132. Botswana

133. DR Congo

134. Zimbabwe

135. Sierra Leone

136. Liban

137. Afghanistan

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *