Dore Uko wahitamo umukunzi muzarambana

Umukobwa  n’umuhungu iyo bari mu rukundo kugirango bagere ku rwego rwo gushyingiranwa, hari intambwe zigenzi bagomba gucamo. Muri izo ntambwe hazamo igihe cya copinage na fiancaille. Ni ingenzi ko uhitamo umukunzi muzarambana, kandi mukabana muri byose.

Menya uko wabyitwaramo uhitamo uwo mukunzi. Inzira wakoresha uhitamo umukunzi muzarambana:

Intambwe ya mbere.

Ni byiza ko udatwarwa n’uburanga cyangwa ubutunzi, ukagira amatsiko yo kumenya neza umuntu muhuye ubwa mbere kandi ubona ashaka ko mukomezanya mu rukundo. Icy’ingenzi cyane ni ukubanza kumenya iwabo, kuko bigufasha kumenya umuco we. Aha iyo tuvuze iwabo ntibisobanuye mu rugo aho ataha, ahubwo tuba tuvuze aho yavukiye cyangwa yarerewe. Ugomba kandi kumenya niba ari umunyakuri.

Intambwe ya kabiri.

fiancaille ni intambwe ikomeye cyane, ndetse bibaye byiza mwayimaramo igihe kirekire, byibura hejuru y’umwaka. Ibi bigufasha kumenya umuntu bihagije, ukamenya niba uzabasha kubana nawe.

Muri iyi ntambwe ya kabiri uba ugomba kwirinda kugwa mu mutego w’amafaranga cyangwa akazi keza umukunzi wawe afite, dore ko hari n’abamukundira umuntu umuryango avukamo cyangwa inshuti bagendana. Ibi byose ni utuntu duto tugusha abasore n’inkumi mu mutego wo gushaka abo batazi.

Ni byiza kandi kumenya icyatumye agukunda, ugashakisha ayo makuru buhoro buhoro kandi mu bwenge ku buryo utabimubaza. N’ubwo utabimubaza, ushobora kubimenya bivuye ku nshuti cyangwa umuvandimwe we.

Ikindi ugomba kumenya niba afite ababyeyi, kuko muri iyi ntambwe niho ugomba kubamenya nabo bakakumenya. Icyitonderwa: ku bafite ababyeyi ugomba kumenya uko abubaha, kuko agaciro abaha kakwereka byibura 70% y’ako yaguha nawe uramutse ugeze mu rugo.

Niba afite ubushobozi kubarusha, ni byiza kumenya ko hari icyo abafasha kuko nawe bizagufasha kumenya umutima w’impuhwe kuri we aho ugarukira. Ikindi, ugomba kumenya niba ari umunyakuri muri bagenzi be, ukamenya uko akoresha amafranga: niba asesagura cyangwa ayakoresha neza.

Singombwa kumubaza ibi byose ahubwo ukoresha ubwenge kandi atari ukumushyiraho abamucunga, akenshi ubimenya biciye mu biganiro ugirana n’abantu be ba hafi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *