Dr Bizimana Jean Damascène yagizwe Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Dr Bizimana Jean Damascène yagizwe  Minisitiri wa Minisiteri Y’Ubumwe bw’Abanyarwanda naho Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Dr Bizimana Jean Damascène yari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside akaba yahinduriwe imirimo.

Ubwo hari tariki 14 Nyakanga 2021 hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda akaba arinayo yahwe kuyoborwa  Dr Bizimana Jean Damascène wayoboraga CNLG kuva mu 2015.Iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

Busingye Johnston wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yasimbuye Yamina Karitanyi wari muri izi nshingano kuva muri Nzeri 2015.

Yamina  yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz,Yamina yahoze  ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

Image

Image

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *