Dr Daniel Ngamije Minisitiri w’ubuzima yatangaje ko mu minsi iri imbere abanyarwanda bagiye kujya babazwa icyangombwa cyuko bakingiwe

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yatanaje ko mugihe cyiza abanyarwanda bagiye kujya babazwa icyangobwa cy’uko bakingiwe,yagize ati”igihe kizagera tujye twibutsa abantu tuti ariko wagakwiye kuba waje hano warakingiwe ,kuzahano utarakingiwe kandi twaraguhaye amahirwe yo kwikingiza byaba ari uguteza abandi ibibazo”

ati”abantu bere gutegereza ko tuzatanga itangazo ko abantu badakwiye kuyja mu isoko,ku kazi,kujya ahantu hateraniye abantu benshi adafite icyangombwa cyuko yakingiwe.”

akaba yakomeje akangurira abantu kwitabira kwiteza urukingo rwa Covid 19 mu gukomeza guhangana niki cyorezo.

Raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza kuwa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 kuva ibikorwa byo gukingira byatangira kuri ubu hamaze gukingirwa 729.130.

Mu Rwanda kandi ubu gari gutangwa  inkingo ebyiri arizo , AstraZeneca zikorerwa mu Bwongereza n’urukingo rwa Pfizer rukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Ni mu gihe kandi guverinoma iherutse gutangaza ko hari ibiganiro ku ikoreshwa rya Johnson & Johnson cyangwa izindi nkingo zose zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *