Dr Kalinda François Xavier yatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda

Dr Kalinda François Xavier wari umaze iminsi itatu ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zo kuba umusenateri muri Sena y’u Rwanda ,yatorwe kuba Perezida wa Sena kuri uyu wa mbere tariki 09 Mutarama 2023.

Dr Kalinda François Xavier yatowe ku bwingaze burunduye bw’amajwi 26/26 aho abasenatri bose basanzwe bagize Sena  bamutoye nyuma yo kwamamazwa na  Senateri Nyirasafari Espérance,washingiye ku bunararibonye uyu munyapolitiki afite.

Hari hanatanzwe kandidatire ya Senateri Umuhire Adrie, ariko abajijwe niba yumva yiteguye kwiyamamariza iyi nshingano, asobanura ko kubera ihame ry’uburinganire, aho Visi Perezida wa sena ari umugore, umwanya awuhariye Dr Kalinda

Senateri Dr Kalinda, agiye muri uwo mwanya nyuma yo kwegura k’uwari Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ku ya 8 Ukuboza 2022, wavuze ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi.

Uyu Musenateri kandi yari mu Banyarwanda icyenda baheruka gusoza manda yabo nk’Abadepite, bari bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Dr Kalinda François Xavier ni munti?

Yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga, PHD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yigiye mu gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Mu mirimo ye, yakunze kwigisha aho yavuze ko amaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Yize kandi mu ishuli rikuru rya ILPD, ishami rya Nyanza aho yigaga ibirebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko (DLP).

Dr Kalinda François Xavier yatorewe kuba Perezida wa Sena y'u (...) -  Bwiza.comDr Kalinda François Xavier watorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *