Dr Kayumba Christopher yashinjijwe ko yasambanyije umukobwa wamukoreraga mu rugo batabyumvikanye.

Dr Kayumba Christopher akaba n’umunyapolitike, yagejejwe mu rukiko aregwa icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato aho ngo yasambanyije umukozi we wo mu rugo w’umukobwa no kugerageza gusambanya undi ariko ntabigereho, bikorewe umwe mu banyeshuri yigishaga.

Dr Kayumba ahakana ibi birego akavuga ko bihishe impamvu za politiki kuko byavutse amaze gushinga ishyaka rinenga ubutegetsi.

Ikinyamakuru BBC, ivuga ko Uru rubanza rwabaye ababuranyi bahuzwa n’ikoranabuhanga, rwagombaga kuba rwabaye mu gitondo ariko rwimurirwa ku gicamunsi cyo kuwa 28 Nzeri, kubera ikoranabuhanga ryagoranye ndetse n’ubwinshi bw’imanza zari mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwazanye Kayumba bumusabira gukomeza gufungwa, bwamureze icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa wamukoreraga mu rugo.Bwongeye kuvuga kandi ko bufite ubuhamya bw’uyu mukobwa wemeza ko yasambanyijwe na Kayumba mu mwaka wa 2014 hatabayeho ubwumvikane.

Ibi kandi ngo byemejwe n’umusore wakoraga akazi k’izamu mu rugo rwa Kayumba.Bwanagaragaje  kandi ko Kayumba yagerageje gusambanya ku gahato umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza ariko akamucika atabigezeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ubuhamya bw’umunyeshuri utanga ikirego ndetse n’umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru wavuze ko yakiriye ikibazo cy’uyu mukobwa.Uyu munyeshuri w’umukobwa yavuze kandi ko hari urutonde rw’abandi bakobwa basambanyijwe na Kayumba ku gahato ariko nta myirondoro yabo yavugiwe mu rukiko.

Kayumba ubwo yari ahawe ijambo yavuze ko ibirego ari ibihimbano bishingiye ku mpamvu za politiki.Yongeyeho ko ikirego cya mbere cyagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje ko ashinze ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ibi birego kuba byarategereje imyaka myinshi mbere yo kujya ahabona, Kayumba asanga ari ho bihurira n’ishyaka yashinze.Dr kayumba yatunze agatoki icyo yise umugambi wo kumwangisha Abanyarwanda kuko ibirego yita ibihimbano byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na mbere y’uko bishyikirizwa urukiko.

Mbere y’uko urubanza rutangira, Kayumba yari yabanje kubwira urukiko ko afite inzitizi asaba ko zibanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza ruba.Yatangaje ko atigeze ahabwa uburenganzira bwo guhura n’abaganga kandi yari yasabiwe kwitabwaho byihariye.Yavuze ko yambuwe dosiye ye y’ibirego ntashobore kuyisoma ndetse ngo akaba ataranahawe umwanya wo guhura n’umwunganira mu mategeko bari bonyine.

Umucamanza ibi yabitesheje agaciro avuze ko nta kimenyetso uregwa abitangira.Christopher Kayumba, impuguke mu itangazamukuru ndetse akaba yararyigishije muri Kaminuza, yari aherutse gushinga ishyaka Rwandese Platform for Democracy ritaremerwa gukorera mu gihugu.uyu mugabo yakunze kumvikana anenga ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse we akaba avuga ko iyi ari yo mpamvu y’ibirego bimukurikiranye mu rukiko.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *