Dr. Ngirente yatangije iyubakwa ry’uruganda rwa Gazi mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rutunganya gazi kamere iyunguruwe (Compressed Natural Gas/CNG) ikuwe mu Kiyaga cya Kivu.

Ni uruganda rugiye kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, ruziye igihe kuko rugiye gutanga ibisubizo birambye ku birebana no gukoreshwa mu modoka igasimbura ibikomoka kuri peteroli bivugwa ko bihumanya ikirere.

CNG kandi yifashishwa mu guhereza ingufu inganda zitandukanye, gushyushya amazi no mu byuma bitanga umwuka mwiza (air conditioning). Inyungu irenze izindi ngufu ni uko iyo gazi iramba kandi ikaba ifite inyungu nyinshi ku bidukikije.

Iyi ni intambwe ya mbere yo kubyaza umusaruro Gazi iboneka mu kiyaga cya Kivu ubusanzwe ifatwa nk’igisasu cya rutura ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari byicariye.

Uru ruganda rugiye kubakwa n’Ikigo Gasmeth cyasinyanye amasezerano y’imyaka 25 na Leta y’u Rwanda yo gutunganya gazi yo mu Kiyaga cya Kivu ikaba ishobora gukoreshwa mu nzego zitandukanye.

Ruje kubimburira urwitezwe kubakirwa gukora gazi yo gutekesha (LNG) ruzaba ruje nk’igisubizo ku itumbagira ry’ibiciro mu Rwanda kubera ko gazi ikoreshwa yavaga hanze.

Muri Gicurasi, ni bwo Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yahishuye ko mu mwaka umwe uri imbere, u Rwandaruzaba rwungutse uruganda rushya rutunganya gazi yo gutekesha, yemeza ko Leta y’u Rwanda yatangiye gukorana n’ibigo by’abikorera mu kwihutisha inyigo igamije guharanira ko uwo mushinga wagera ku ntsinzi mu gihe cya vuba.

Yagize ati: “U Rwanda rufunguriwe ishoramari ryose rifasha mu kubungabunga ibidukikije. Amwe mu mahirwe y’ishoramari aboneka ku bwinshi mu Rwanda ni ajyanye n’urugendo rwo kwimuka tuva ku gukoresha ingufu zikomoka ku bimera mu guteka tukajya ku ngufu zitangiza ibidukikije. Mu mwaka uri imbere twiteguye kubona uruganda ruzaba rutunganya gazi yo gutekesha muri Gazi Metane (Gaz Methane) [icukurwa mu Kiyaga cya Kivu].”

Biteganyijwe ko urwo ruganda na rwo nirumara kuboneka mu Rwanda, igiciro cya gazi yo gutekesha kizagabanyuka ku buryo bugaragara kabone n’ubwo cyaba kikiri hejuru ku isoko mpuzamahanga.

Bivugwa ko izamuka ry’ibyo biciro ryatewe n’intambara ya Ukraine. Muri Werurwe 2022, ibiciro bya gazi yo gutekesha mu Rwanda byageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,400 ku kilo kimwe bivuye ku mafaranga 1,200 ku kilo yishyurwaga n’umukiliya mu mpera z’umwaka wa 2021.

Biteganyijwe ko Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu izaba igisubizo kirambye cy’ihindagurika ry’ibiciro rya hato na hato. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Ikiyaga cya Kivu gifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 700, aho u Rwanda ruzakoresha Megawatt 350, izindi zigakoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi Megawatt zifite ubushobozi bwo kuba zatanga amashanyarazi n’ingufu zo gutekesha, gukoresha mu nganda no gutwara ibinyabiziga mu gihe kigera ku myaka 55.

Kuri ubu u Rwanda rufite imishinga ibiri ikomeye yo kubyaza ingufu z’amashanyarazi muri Gazi Methane, kandi zatangiye gutanga umusaruro ufatika mu bijyanye n’amashanyarazi, bityo hakaba hari icyizere gifatika ko n’uruganda rutunganya gazi yo gutekesha ruzatanga umusaruro ufatika.

Nyuma y’amasezerano y’imyaka 25 u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG ) rwasinyanye amasezerano n’Ikigo Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK ltd) yo gucukura Megawatt (MW) 56  z’ingufu za Gazi Metane (Gaz Methane) mu Kiyaga cya Kivu, kuri ubu u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’izo ngufu kigizwe na MW 15.

Byitezwe ko izo ngufu ziziyongera ku zindi MW 26 zikomeje gukoreshwa ku muyoboro mugari w’Igihugu zacukuwe n’Ikigo Contour Global na cyo cyiyemeje kuzongera zikagera kuri MW100 mu cyiciro cya kabiri.

Src:imvahonshya.co.rw

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *