Dr Ntivuguruzwa yimitswe nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi (Amafoto)

Musenyeri Dr Ntivuguruzwa uherutse gutorerwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yahawe inkoni y’ubushumba kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023, mu gitambo cya Misa cyayobowe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; Dr Ntezilyayo Faustin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi.

Uwatorewe kuba Umwepisikopi yambikwa impeta y’ubudahemuka nk’isezerano agirira Kiliziya. Ahamagarirwa kubungabunga ukwemera mu gice cy’umubiri wa Kirisitu.

Ahabwa ingofero yerekana ubutagatifu, inkoni ya gishumba nk’ikimenyetso cy’ubushumba ngo abo aba aragijwe abaragire muri Kristu.

Umwepiskopi ahamagarirwa kuba umuvandimwe, umubyeyi n’umushumba kandi akagaragaza imbabazi z’Imana ku bo ayoboye.

Musenyeri Dr Ntuvuguruzwa wimikiwe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yahisemo intego igira iti ‘Orate In Veritate’ bishatse kuvuga ngo ‘Musenge mu kuri’.

Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez ni we wasomye ubutumwa bwa Papa bwagenewe ibi birori.

Kuva tariki 2 Gashyantare 2022, Musenyeri Mbonyintege yashyikirije Papa Francis icyifuzo cye cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko yari yujuje imyaka 75.

Musenyeri Arnaldo Sanchez ati “Papa Francis arashimira cyane Musenyeri Mbonyintege, imyaka 17 amaze akora umurimo w’ubushumba muri iyi diyosezi. Sinshidikanya ko namwe mwese mwemeza ko akwiye gushimwa byimazeyo. Turabashimiye Musenyeri Smaragde.”

Yakomeje agira ati “Papa Francis atubwira ko kuba ‘Umwepisikopi’ bisobanuye kuba maso, kwitangira abandi. Yezu ubwe yavuze ko ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera. Umwepisikopi atorerwa kwitangira umurimo.”

Yavuze ko mu minsi ishize Papa Francis yatumiye Abepisikopi bo mu Rwanda kugira ngo bamugaragarize imibereho ya Diyosezi icyenda ziri mu gihugu, kandi bagiranye inama nziza.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde wari umaze imyaka 17 ari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, ni we wayoboye umuhango wo gutanga inkoni y’ubushumba kuri Dr Ntivuguruzwa wamusimbuye.

Dr Ngirente Edouard yitabiriye uyu muhango wo kwimika  Dr Ntivuguruzwa Baltazar

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *