Dr Paul Gitwaza agejejwe mu nkiko

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwaburanishije urubanza ruregwamo Intumwa Paul Gitwaza, umuyobozi w’Itorero Zion Temple.

Abashumba 6 bari mu barishinze basabye urwo rukiko kwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo.

Basabye ko icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) kivuga ko abo bashumba nta bubasha bafite bwo gukuraho Gitwaza, giteshwa agaciro.

Abarega n’uregwa, Paul Gitwaza nta n’umwe wari mu rubanza. Ababunganira mu mategeko babwiye urukiko ko hari inzitizi zitatuma urwo rubanza ruburanishwa mu mizi.

Umuvugizi wa Dr Paul Gitwaza abivugaho iki?

Pasteri Jean Baptiste Tuyizere, Umuvugizi wa Paul Gitwaza, yabwiye Radio Ijwi rya Amerika ko kugeza ubu umwuka mu Itorero Zion Temple Celebration Center umeze neza.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi itorero nta kibazo rifite, itorero riratuje, riratekanye, turimo turasenga, turaramya Imana”.

Akomeza avuga ko umurimo w’Imana ukomeje nk’uko bisanzwe ko nta kibazo gihari.

Pasiteri Tuyizere avuga ko abapasiteri uko ari batandatu atari aba Zion.

Ati: “Bagiye bava mu itorero mu bihe bitandukanye nk’uko hari abandi bakirisitu batangiranye na ryo uyu munsi bakaba batagihari, imihamagaro y’abantu igenda iza mu buryo butandukanye”.

Umuryango Authentic Word Ministries watangijwe n’abantu basaga 200 icyakoze witoramo abayobozi ngo bawuyobore mu gihe runaka.

Icyakoze Pasiteri Tuyizere yirinze kugira icyo avuga ku birego Dr Paul Gitwaza aregwa kuko bikiri mu nkiko.

Ku ruhande rw’abareze, Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugisha Bishop Bienvenu Kukimunu, umwe mu batangije Zion Temple Celebration Center akaba ari muri batandatu bareze Dr Paul Gitwaza.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *