Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa

Ibi Yabigaragaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 bugira buti “Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa. Ninjya nirahira HE Paul Kagame na RPF-Inkotanyi, abantu bajye babyumva kandi abatabyumva birabareba”.

Arongera ati “Ntacyo mfite namwitura nzakora ibyo akunda: Inyungu z’Igihugu, Kwiyoroshya, Umuturage ku isonga na Ndi Umunyarwanda”.

Perezida Kagame yamuhaye imbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yari yatawe muri yombi tariki 03 Nyakanga 2020, arekurwa nyuma y’uko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *