Dr Utumatwishima wayoboraga ibitaro bya Rwamagana yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko

Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Minisiteri y’Urubyiruko yahawe umuyobozi mushya ,Dr Abdallah Utumatwishima wagizwe Minisitiri mu gihe Busabizwa Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko guhera mu 2017. Dr Abdallah Utumatwishima, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana.

Yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n’ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer. Yabaze abarwayi barenga 500.

Busabizwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo. Yigeze no kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali w’Umusigire nyuma y’uko Rwakazina Marie Chantal wari ufite izo nshingano yari amaze kugirwa Ambasaderi muri Kanama 2019.

Mbere yaho, guhera muri Werurwe, Busabizwa yari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Kagame Appoints Dr Abdallah Utumatwishima New Minister of Youth – KT PRESS

Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko

Dr Busabizwa Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *