DRC: Imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatangiranye ubukana

Bamwe mu Banyekongo bashyigikiye abakandida batishimiye ibiri kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu, batangiye kwigaragambya babyamagana, aho bamwe badatinya kuvuga ko barambiwe kwibira amajwi Perezida Felix Tshisekedi.

Ni imyigaragambyo yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nyuma y’amasaha macye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko yambariye kuburizamo iyi myigaragambyo.

Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Peter Kazadi, kuri uyu wa Kabiri yari yavuze ko bafite amakuru y’itegurwa ry’iyi myigaragambyo, ariko ko inzego z’umutekano na zo ziteguye kuzayiburizamo.

Gusa kuri uyu wa Gatatu ntibyabujije bamwe mu Banyekongo kwirara mu mihanda bakora iyi myigaragambyo yo kwamagana ibiri gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bigaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi ayoboye bagenzi be bari bahatanye mu matora.

Abashyigikiye Martin Fayulu wanahangaye na Tshisekedi mu matora aheruka, bagaragaye mu mihanda bavuga ko barambiwe ubujura bw’amajwi bukorwa na Tshisekedi, bakavuga ko umukandida wabo ari we watsinze amatora kandi ko kuri iyi nshuro ari we ugomba gutegeka Igihugu.

Umunyamakuru Peter Tiane ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko abandi bambari bashyigikiye Martin Fayulu na Denis Mukwege bakoreye imyigaragambyo kuri Sitade y’i Kinshasa yiritwe abahowimana.

Mu mashusho yagaragajwe n’uyu munyamakuru, yerekana abitabiriye iyi myigaragambyo batwitse amapine mu muhanda rwagati, bavuga mu majwi arangurura ko badashobora kwemera ubujura bukomeje gukorwa muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko bamwe mu bakandida bahataniraga kuyobora Congo Kinshasa, bagaragaje ko batishimiye ibiri kuva mu matora, ndetse bamwe bakavuga ko agomba gusubirwamo.

Abashyigikiye Moise Katumbi bo, bemeje ko ari we watsinze aya matora, nk’uko byatangajwe n’ishyaka rye Ensemble pour la République ndetse bamwe mu banyapolitiki bamushyigikiye bavuga ko biteguye kurwana urugamba rwo guhangana n’uwashaka kubahuguza iyi ntsinzi.

DRCongo: Habura gato ngo Abanyekongo birare mu mihanda babwiwe ibisa nko kubakanga

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *