DRC – Masisi: Intambara hagati ya M23 na Nyatura iri gutuma benshi bahungira Kitshanga

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko mu gace ka Kitshanga muri territoire ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru abantu benshi bamaze iminsi bata ingo zabo bakahahungira kubera imirwano hagati y’umutwe wa Nyatura n’uwa M23.

Imiryango itegamiye kuri leta yo muri ako karere ivuga ko ibyo bikorwa byo gukozanyaho byibasiye imirenge imwe irimo Kasura, Butale, Kahira n’iyindi.

Iyo miryango kandi ivuga ko hari hamaze igihe mu mujyi wa Kitshanga hari agahenge kubera ingabo z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba zihari.

Jacques Niyitegeka yavuganye na Alimase Tumaini, umuhagarikizi w’abaturage muri societe civile Forces Vives uri muri ako karere, atangira amusobanurira uko

Src:BBC

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *