DRC: Umujyi wa Bukavu habayemo imirwano ikomeye cyane

Mu mujyi wa Bukavu abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana neza bahagabye igitero aho humvianye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga.

Ahagana saa saba z’ijoro nibwo Imirwano  y’abateye n’Ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk’uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Abaturage batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

Muri iki gitondo hakwirakwijwe amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’abagabo bitwaje intwaro batari abasirikare b’igihugu bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu

Theo Kasi Ngwabidje Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yatangaje ko ingabo ziri maso kandi ko zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry’umujyi.

Uyu Guverineri yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe.Nyamara bamwe mu baturage bo bavuze ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo.

Amakuru aravuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

Amakuru atangazwa na Radio Okapi avuga  ko komanda w’igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w’inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by’ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yo gusahura intwaro muri ibyo bigo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *