DRC: Umujyi wa Bunagana wamaze gufatwa n’ingabo za M23 abasirikare ba FARDC bakomeje guhungira mu gihugu cya Uganda

 

Amakuru azindutse avugwa muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo aravuga ko kuri ubu Umutwe wa M23 wamaze gufata Umujyi wa Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu gihe abasirikare ba FARDC bari bahanganye na M23 bo bamaze guta uyu mujyi bakaba bari guhungira muri Uganda.

 

Imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) irakomeje aho kuva mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yari iri kubera mu marembo y’uyu Mujyi wa Bunagana.

Igisirikare cya Congo kuri iki Cyumweru gikomeje kuvuga ko umutwe M23 uri gufatanya n’Igisirikare cy’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje cyari cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo gufata uyu Mujyi wa Bunagana.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena, aremeza ko M23 yamaze gufata uyu mujyi wa Bunagana.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye RADIOTV10 ko FARDC ifatanyije n’indi mitwe, bakomeje kubotsaho igitutu, babagabaho ibitero binyuranye birimo ibyo babagabyeho mu mpera z’icyumweru gishize.

Maj Willy Ngoma avuga ko uku gukomeza kubagabaho ibitero byatumye na bo bihagararaho bigatuma banafata umujyi wa Bunagana.

Ati “Nkuko mubizi saa kumi n’imwe za mu gitondo ku wa Gatandatu badusubije inyuma, ntabwo byari mu bushake bwacu bwo gufata umujyi wa Bunagana, twe twavuze kenshi ko dukeneye amahoro ariko bo ntibashaka amahoro, barifuza intambara. Icyabaye, twabasubijeyo tubageza Bunagana bituma dufata uyu mujyi kugira ngo twizere umutekano wacu.”

 

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’ibimodoka by’urugamba bya FARDC byatawe n’abasirikare b’iki Gisirikare aho bivugwa ko babonye urugamba ruhinanye, bagata ibi bifaru ubundi bagahungira muri Uganda.

Ikinyamakuru Goma 24 cyagaragaje amafoto y’ibi bifaru byatawe n’abasirikare ba FARDC bari barinze umujyi wa Bunagana bari guhungira muri Uganda, cyatangaje ko ubu umutwe wa M23 ari wo uri kugenzura Umujyi wa Bunagana wose uretse umupaka.

Iki Kinyamakuru cyagize ati “Abasirikare ba FARDC bari barinze ku Mupaka wa Bunagana bari kwambuka umupaka bajya muri Uganda mu gihe abarwanyi ba M23 bagose umuhanda werecyeza Rutshuru.” Ibi bibaye nyuma ayaho uyu mutwe wa M23 wari watangaje ko utazongera gusubira inyuma nk’uko byagiye bigenda mbere ubwo bagendaga bafata ice bimwe na bimwe bitandukanye ariko bakisubiriri mu birindiro byabo.

Source: RADIOTV10

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *