Edgar Lungu yavuye ku izima yemera ko yatsinzwe amatora, ashimira Hichilema watowe

 Perezida Edgar Lungu  wari uwa Zambia, yemeye ibyavuye mu matora ya Perezida a, ashimira Hakainde Hichilema wamutsinze.Komisiyo y’amatora muri Zambia yatangaje ko Hichilema utavugaga rumwe n’ubutegetsi ari we watsinze amatora ya Perezida , akaba yatowe ku majwi 2,810,777 mu gihe Lungu we yatowe n’abantu 1,814,201 mu matora yabaye kuwa Kane ushize.

Edgar Lungu yabanje gusa nk’utemera ibyavuye mu matora ariko kuri uyu wa Mbere yavuye ku izima.

Mu butumwa burebure yanyujije kuri Twitter, Lungu yabanje gushimira abaturage ba Zambia bamugiriye icyizere mu 2015 ndetse na manda ya mbere bamutoreye mu 2016.

Yagize ati “Icyo nifuzaga ni ugukomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye kandi dufatanyije hari byinshi twagezeho. Yego hari ibibazo byagiye bitwitambika ariko nashimye ubufasha mwagiye mumpa.”

Ati “Kuwa Kane tariki 12 Kanama 2021, twagize amatora rusange. Komisiyo y’Amatora yatangaje amajwi ya nyuma. Nkurikije ibyavuyemo, nzubahiriza ibyo Itegeko Nshinga rivuga ku guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.”

Edgar Lungu yagumye kugaragaza kandi gushimira umusimbuye

Ati “Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye, Perezida watowe Nyakubahwa Hakainde Hichilema watorewe kuba Perezida wa karindwi. Ndashimira kandi abitabiriye amatora bagatsinda mu nzego zitandukanye. Ku bataratsinze, buri gihe haba hari andi mahirwe.”

Edgar Lungu yabaye perezida wa 25 Mutarama 2015 kugeza ubu yarahatanye muri aya matora yatsinzwemo na mugenzi we Hakainde Hichilema.

Edgar Lungu kandi yabaye Minisitiri w’ubutabera ndetse anaba kandi Minisitiri w’ingabo mbere yuko aba Perezida.

Naho uyu Hakainde Hichilema umusimbuye ku butegetsi ,ni umucuruzi,umunyapolitiki wo mu ishayaka rya United Party for National Development , akaba na Perezida watorewe kuyobora Zambia 2021. Yataowe Amaze kwitabira amatora inshuro eshanu mu 2006, 2008, 2011, 2015 na 2016, ubu akaba akaba yatsinze amatora ya perezida 2021 n’amajwi arenga 59%.

Zambia: Hakainde Hichilema takes early presidential election lead |  Elections News | Al JazeeraHakainde Hichilema Perezida mushya watsinze Edgar Lungu  mu matora ya 2021 .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *