Elon Musk yongeye kwisubiza umwanya w’umuherwe wambere ku isi nyuma yo kuwamburwa

Elon Musk usanzwe ayobora Tesla na SpaceX ndetse akaba ariwe waguze urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yongeye kwisubiza umwanya wambere nkutunze agatubutse kurusha undi uwariwe wese ku isi aho ahigitse Umufaransa Bernard Arnault wari uwumazeho amezi atatu.

Musk mu munsi yashize yahuye n’ibihombo bikomeye ahomba amafaranga menshi ku isi aca nagahigo ko ariwe wari uhombye amafaranga menshi mu gihe gito angana na miliyari 200$.

Icyo gihe umutungo we wavuye kuri miliyari 340$ mu Ugushyingo 2021 uragwa ugera kuri miliyari 137$ mu Ukuboza 2022.

Iki gihombo cyatumye Musk Bernard Arnault ubarirwa umutungo ungana na miliyari 185,3$ abikesha ibigo bye by’ubucuruzi bikomeye nka Christian Dior, Hennessy ndetse na Louis Vuitton ahita afata umwanya wambere.

Kugeza ku wa Mbere w’iki cyumweru, umutungo wa Elon Musk wari wamaze kugera kuri miliyari 187,1 z’amadolari ya Amerika bimuha guhita asubirana umwanya wa mbere yahoranye.

Elon Musk Wants Comedy on Twitter, but He Can't Take a Joke | WIREDElon Musk yongeye kwisubiza umwanya wambere w’umuherwe ku isi

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *