Emma Claudine unzwi nka Shangazi yahawe umwanya n’Inama y’Abaminisitiri

Emma Claudine Ntirenganya wamamaye mu itangazamakuru nka Emma Claudine no kugira inama cyane abangavu kubijyanye ni myororokere  yahawe umwanya n’Inama y’Abaminisitiri aho yashyizwe mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, yigaga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bakaba banahaye abantu inshingano nshya.

Emma Claudine akaba yaje gushyirwa mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma (OGS) nk’umusesenguzi mu itumanaho muri Guverinoma.

Emma Claudine akaba yarabaye umunyamakuru kuri Radio Salus yatangiranye nayo, yamenyekanye mu kiganiro ’Imenye Na we’, yakoze kandi n’ibindi biganiro birimo ’Mu Rubohero’.

Yaje kuhava muri 2014 agiye gukora muri ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru n’ikiganiro Ni Nyampinga.

Uyu mugore yamenyakanye cyane kandi mu ruganda rw’imyidagaduro aho yagize uruhare mu guteza imbere muzika, akaba yaranabaye umuyobozi wa Ikirezi Group yateguraga ikanatanga ibihembo bya Salax Awards.

Uretse Emma Claudine kandi, umuhanzi Alain Mukuralinda [Alain Muku] na we yahawe umwanya mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma aho yagizwe umuvugizi wungirije.

Nitwunga ubumwe tuzabahiga: Alain Muku wasohoye in - Inyarwanda.com

Alain Muku yagizwe umuvugizi wungirije

Emma Claudine yatangiye gusohora filime yise 'Ki - Inyarwanda.com

Emma cloudine 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *