Emmanuel Imanishimwe uzwi kwizina rya Mangwende wakiniraga APR FC yerekeje muri FAR Rabat

Imanishimwe Emmanuel wakiniraga APR FC wari uyimazemo imyaka 5, yerekeje muri FAR Rabat (ASFAR) yo mu cyiciro cya Mbere muri Maroc, azakinira mu myaka itatu iri imbere.saba z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru nibwo uyu myugariro yahagurutse ku kibuga k’indege i Kanombe yerekeza i Rabat muri Maroc.

Uwase Claudine wari kumwe n’umwana wabo w’imfura, Mupenzi Eto ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Itangishaka Blaise bakinanaga n’abafana b’iyi kipe bazwi nka Nana Ozil na Rujugiro aba bose nibo bamuherekeje ku kibuga k’indege.amakuru yozwe nuko kumvikana kuyu myugariro n’ikipe agiyemo ya FAR Raba  bisa nibyamaze kurangira aho bivugwa ko, Imanishimwe Emmanuel azatangwaho ibihumbi 430$ (miliyoni 430 Frw) na FAR Rabat isanzwe ari ikipe ya gisirikare muri Maroc.

Tubibutse kandi uyu Imanishimwe Emanuel yari agifite amasezerano mu ikipe ya APR FC ,akaba yaguzwe ibihumbi 130$ (agera kuri miliyoni 130 Frw) mu gihe we ubwe yahawe ibihumbi 300$ (miliyoni 300 Frw) ku masezerano y’imyaka itatu.

Mbere yuko ahaguruka i Kigali yashimiye ikipe ya APR FC

Ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, nkanashimira by’umwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe, yaramfashije cyane ni we wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza n’iyi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we, yumve ko mushimiye mbikuye ku mutima.”

Iyi kipe FAR Rabat yashinzwe mu 1958, yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa gatatu muri Maroc ikaba  itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck wanatoje kandi Simba SC yo muri Tanzania.

Imanishimwe Emanuel,Uwase Claudine [Claudio] n’umwana wabo

Mangwende (wa kabiri iburyo) azakinira FAR Rabat imyaka itatu

Mangwende (hagati) ari kumwe na Mupenzi Eto (iburyo) na Rujugiro (ibumoso)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *