Ese waruzi ibisobanuro by’amabara y’inkari wihagaritse,inshuro wihagaritse ku munsi n’impumuro yazo? dore icyo bisobanuye ku buzima bwawe.

Inkari zigomba gusa  gute?

Ubusanzwe inkari zigira ibara risa n’umuhondo wererutse, gusa iyo mu mubiri harimo amazi macye zigira ibara ry’umuhondo. Gusa amabara aratandukanye bitewe n’impamvu zinyuranye.

Iroza cyangwa umutuku

Ibiribwa bimwe na bimwe nka karoti, inkeri, beterave bishobora gutuma inkari zawe zitukura. Gusa bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe nka rufampin cyangwa phenazopyridine.

Igihe cyose ubonye kenshi zitukura ihutire kwisuzumisha kuko hashobora no kuba harimo amaraso. Buri gihe kuba zitukura ntibivuze ko ari ikibazo ariko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye impyiko, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, ikibazo cya porositate cyangwa kanseri.

Orange

Niba ubonye zisa na orange, bishobora guterwa nuko uri gufata imiti irimo vitamini B2 nyinshi, cyangwa se umuti wa phenazopyridine cyangwa isoniazid.

Gusa niba utari gufata iyo miti, birerekana ko umubiri wawe nta mazi ufite, cyangwa se umwijima wawe urwaye. Wagana kwa muganga bakagusuzuma.

Ubururu cyangwa icyatsi

Ibi bishobora guterwa n’ibyo wariye birimo aya mabara. Bishobora kandi no guterwa n’imiti nka propofol na promethazine.

Ibi bibaye bitatewe n’ibyo tuvuze, wagana kwa muganga bakareba ikibazo kiri kubitera.

Urufuro

Utitaye ku ibara zifite, igihe cyose wihagaritse ugasanga zirasohoka zimeze nk’urufuro, biba byerekana ko harimo poroteyine ziri gusohoka. Uba urwaye impyiko. Gana kwa muganga wisuzumishe.

Inkari zigomba kugira iyihe mpumuro?

Ubusanzwe ntabwo zigira impumuro ikabije. Icyakora bitewe n’ibyo wariye cyangwa wanyoye zishobora kugira impumuro yihariye. Gusa iyo nta mazi menshi ufite ukanyara inkari z’umuhondo cyane, ziba zifite impumuro nk’iya ammonia, ndetse zinatera uburyaryate mu maso.

Nanone kandi igihe cyose wumvise inkari zifite impumuro idasanzwe, ushobora kuba urwaye diyabete (unyara inkari zihumura), indwara z’umuyoboro w’inkari, ubwandu mu ruhago cyangwa ikibazo ku mpyiko.

Ni inshuro zingahe umuntu akwiye kwihagarika ku munsi?

Nkuko dutandukanye ni nako imibiri yacu ikora mu buryo butandukanye. Gusa muri rusange ntibyagakwiye kurenga inshuro 8 ku munsi. Ariko nkiyo wanyoye inzoga cyangwa ibirimo caffeine izi nshuro zishobora kurenga.

Binashobora guterwa n’imiti imwe n’imwe, kuba utwite cyangwa ugeze mu zabukuru.
Icyakora nubona inshuro usanzwe unyara ku munsi ziyongereye bidatewe n’imwe mu mpamvu tuvuze haruguru, bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite uburwayi bwa diyabete, kuba prostate yabyimbye, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, indwara ya vaginitis ku bagore cyangwa ikibazo cy’imikorere y’uruhago.

Icyo gihe muganga niwe uzamenya ikibigutera amaze kugusuzuma, aguhe imiti ijyanye n’uburwayi ufite.
Naho nubona unyara rimwe ku munsi cyangwa hagashira iminsi utanyara, kandi wanyoye, bizaba biterwa n’uruhago rukora bidasanzwe, naho wagana muganga akagutegeka icyo gukora. Gusa guhindura imirire n’iminywere akenshi birabikemura.

Dusobanukirwe n’ubuzima bwacu, nicyo twakora mugihe bimwe mubice by’umubiri bidakora uko bikwiye.

Src:umutihealth.com

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *