Espagne: abagera kuri 50 bafashwe basambanira hamwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi yo muri Espagne ikorera mu Gace ka Llica d’Amunt hafi y’i Barcelone, yatangaje ko yataye muri yombi abantu 50 bakaba bafashwe bari mu gikorwa cyo  gusambanira hamwe ndetse banarenze ku mbwiriza yo kwirinda Covid 19

Aba bantu bari bateje urusaku mu rusisiro ubwo police yabagwa gitumo ariko by’umwihariko batabwa muri yombi kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagaterana bageze kuri 50 kandi amabwiriza avuga ko batagomba kurenga icumi

El Mundo akaba ari ikinyamakuru cyo muri Espagne cyatangaje ko byabaye bibi ubwo babiri mu bari batumiwe muri icyo gikorwa cyo gutangira umwaka, bayobaga bakajya gukomanga ku rugi rw’umuturanyi utari watumiwe.

Ubwo uwo muturanyi yumvaga abantu bakomanga cyane ku rugi kandi nta n’umwe yatumiye, yatabaje Polisi agira ngo atewe n’abajura.Polisi yarahageze isanga ni abantu bayobye, ikomeza gukora iperereza isanga mu nyubako yo hejuru hari icyumba cyuzuyemo abantu bagera kuri 50 bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Icyo cyumba ni cyo abo bakomangiye umuturanyi bari bagiyemo, birangira bateje bagenzi babo akaga.

Uko kwidagadura kwari kwateguwe  n’Abanyamerika baba muri iyo nyubako, aho bari batumijeho indaya nyinshi zo muri ako gace ngo zize kubaha umunezero ku Bunani.Nyiri iyo nyubako yabereyemo ibyo bikorwa yavuze ko yari yamenyeshejwe ibyo birori ndetse ko yari yabwiwe ko abarabyitabira bagomba kuba bari hagati ya 50 na 70.

Kugeza ubu abafashwe bagomba gucibwa amande mbere yo kurekurwa kuko barenze ku mabwiriza.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *