FERWAFA yatangaje igihe amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri azatangirira gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona

Tariki 25 Mutarama 2022 Kuri uyu wa Kabiri , Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nibwo ryamenyesheje amakipe igihe azatangirira gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona.

Iyi mikino y’ibi byiciro ikazatangira muri Gashyantare 2022.

Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA, ryashizweho umukono na Henry Muhire Umunyamabanga wiri shyirahamwe, ryavuze ko imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwana mu mupira w’amaguru ndetse na shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira ku itariki 12 Gashyantare 2022.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ingengabihe y’uko imikino izakinwa, amakipe azayimenyeshwa mu gihe cya vuba

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 14 mu gihe umunsi wa 15 ariwo wa nyuma w’imikino ibanza uzakinwa guhera tariki 27 Mutarama 2022 ugasozwa tariki 28 Mutarama 2022,

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *