FIFA yahaye ibihano Gasogi United

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA,rayamaze guha Gasogi United igihano kubera umukinnyi w’umunyanijeriya Gabriel Nanbur Nannim wasinyijijwe amasezerano y’umwaka umwe niyi kipe ariko ntimwadikishe  nk’umukinnyi wayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yasinye amasezerano na Gasogi United mu mwaka wa 2022 Muri Nyakanga ariko ubwo habaga umukino wa gicuti wahuje iyi kipe na AS Kigali Gabriel agahusha igitego cyari cyabazwe biza gutuma Kakooza Nkuriza Charles, Perezida wa Gasogi United amusezerera amaramasa.

Gabriel Nanbur yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe yemererwa miliyoni 1,5 Frw.

Nyuma yaho uyu mukinnyi yeretswe imiryango yahise yitabaza FIFA aregera aka karengane yaramaze gukorerwa dore ko isoko ry’igura n’igurisha ryari rimaze gufungwa.

Ntibyatinze kuko nyuma y’amezi ane gusa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ku wa 31 Mutarama 2023 ryandikiye Gasogi United ndetse rimenyesha Ferwafa ko Gabriel Nanbur agomba kwishyura 189.315 Frw yari yasigaye ku yo yaguzwe ndetse na 5% by’inyungu guhera tariki ya 22 Nzeri 2022 kugeza igihe amafaranga azarangirira kwishyurwa.

Gusa iri shyirahamwe ryatangaje ko ibindi byose byari byaregewe byateshejwe agaciro.

Ikipe ya Gasogi United yasabwe kutarenza iminsi 45 kugirango ibe yamaze kwishyura uyu mu kinnyi ,inongeraho ko mu gihe itakwishyura ya mafaranga harimo n’inyungu, yahanishwa kutandikisha abakinnyi mu bihe bitatu bizakurikiraho by’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Gabriel wareze  Gasogi United Muri FIFA ikaba yategetse ko yishyurwa amafaranga harimo n’inyungu zayo .

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *