Filime Squid Game yaciye agahigo kuri Netflix

Nyuma y’ibyumweru bitatu igiye hanze, filime yitwa Squid Game yo muri Koreya y’Epfo iri guca ibintu kuri Netflix  umubare w’abayireba ukomeje kwisukiranya ku bwinshi.

Netflix yamaze gutangaza ko iyi filime yabaye iya mbere yarebwe cyane ku rwego rwo hejuru cyane imaze kurebwa nabasaga miliyoni 111 mu gihe imaze isohotse.

Iyi filime yagiye hanze ku wa 17 Nzeri uyu mwaka.

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu imaze yaciye agahigo karigafitwe ni yitwa Bridgerton   yararebwe na konti z’abantu miliyoni 82.

Squid Game ubu niyo ya mbere mu bihugu 94 ku Isi yose ndetse yabaye iya mbere yo muri Koreya y’Epfo yarebwe cyane muri Amerika.

N’ubwo imibare igaragaza ko iyi filime ikomeje guca ibintu ntabwo bivuze izo miliyoni 111 zose za konti zimaze kuyireba bayitangiye bakayisoza. Netflix nibura ibara umuntu ko yarebye filime niyo yaba atayirangije, iyo yayirebye iminota ibiri.

Squid Game ivuga ku bantu 456 bafite amadeni menshi bashaka kwishyura bajyanwa mu gace batazi.

Batangira gukina imikino itandukanye utsinzwe akahasiga ubuzima. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo.

‘Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari nawe uyiyobora.

If you watched Squid Game in English, did you really watch Squid Game at all? | CBC News

Squid Game lays bare South Korea's real-life personal debt crisis | Squid Game | The Guardian

Squid Game yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri Netflix

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *